Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uturere 4 tw’Intara y’Amajyaruguru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza, mu karere ka Rulindo, habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere 4 tw’Intara y’Amajyaruguru aritwo: Gakenke, Gicumbi, Musanze na Rulindo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko n’ubwo ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage busanzweho, aya masezerano aje kongeramo imbaraga, akaba azatuma habaho gukumira  no kurwanya ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane ko Polisi izibanda ku kwigisha abaturage ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe, ikazaha amahugurwa abagize komite zo kwicungira umutekano zo mu tugari, inabasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ikazanabigisha uko bakwirinda ibyaha ndengamipaka.
 
IGP Gasana yakomeje avuga ko Polisi izanafatanya n’abaturage mu kwirinda no kurwanya ubukene n’inzara, kuko aribyo ahanini bituma abaturage bishora mu kunywa ibiyobyabwenge nabyo bikaba intandaro y’ibyaha by’ihohoterwa.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, yashimye imikoranire igaragara hagati ya Polisi n’inzego z’ibanze, kuko usanga abayobozi ba Polisi mu karere bakorana n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu buryo bwihuse kandi bwiza.

Yasabye abayobozi b’uturere twasinye aya masezerano, ko ataba amasigaracyicaro, ahubwo agahita atangira gushyirwa mu bikorwa, kuko bigaragara ko aho Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano n’utundi turere tw’izindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali mbere, yatanze umusaruro, cyane cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage b’Intara y’Amajyaruguru n’abanyarwanda bose muri rusange, kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko Polisi y’u Rwanda itabona umupolisi wo gushyira kuri buri rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, umwe mu bashyize umukono kuri ayo masezerano, yavuze ko ubufatanye bwari busanzwe hagati y’uturere na Polisi, ariko noneho bikaba bigiye mu nyandiko.

Uturere twa Huye, Nyanza, Bugesera, Gatsibo, Kicukiro, Burera, Nyanza, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru tukaba twararangije gusinyana aya masezerano na Polisi y’u Rwanda.