Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’utundi turere 6

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira, mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere 6 two mu ntara y’amajyepfo aritwo:  Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru.

Mbere y’uyu muhango, abayobozi b’utwo turere bari kumwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo Bwana Alphonse Munyentwari ndetse n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana babanje kwangiza ku buryo bwabugenewe  ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro ibihumbi 3, urumogi ibiro70, ndetse n’amasashi. Iki gikorwa kikaba cyabereye mui murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.ibi biyobyabwenge bikaba byashyizwe ahabugenewe nyuma yo kubyangiza.

Bavuye muri iki gikorwa, hakurikiyeho umuhango nyirizina wo gusinyana amasezerano n’utu turere.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma habaho gukumira  no kurwanya ibyaha muri utu turere, cyane cyane Polisi y’u Rwanda ikaba izibanda ku kwigisha abaturage ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe, ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ikazanabigisha uko bakwirinda ibyaha ndengamipaka.

IGP Gasana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izanafatanya n’abaturage mu kwirinda ubukene n’inzara kuko aribyo ahanini bituma abaturage bishora mu kunywa ibiyobyabwenge nabyo bikaba intandaro y’ibyaha by’ihohoterwa. Ubu bufatanye bukazatuma u Rwanda rugira abanyarwanda n’urubyiruko bakorera igihugu.

IGP Gasana yasoje avuga ko bidatangaje ko Polisi y’u Rwanda asinyana amasezerano n’uturere, kuko Polisi ari iy’abaturage bityo ikaba igomba kugira imikoranire muyiza n’abaturage kuko aribo ikorera.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abayobozi b’utu turere kuzashyira mu bikorwa aya masezerano kuko aho yasinywe mbere yatanze umusaruro.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko Polisi y’u Rwanda itabona umupolisi wo gushyira kuri buri rugo.

Yanavuze kandi ko ari inshingano za buri muturarwanda kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari bimwe mu biteza umutekano muke muri utu turere.
Munyentwari yasoje avuga ko umutekano ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, kuko igihugu kitatera imbere nta mutekano gifite.