Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’abikorera (Private Sector Federation-PSF) mu Rwanda mu guhanahana amakuru hagamijwe gusigasira umutekano no kwihutisha iterambere.

Aya masezerano yasinyiwe  ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 27 Mata 2015, hagati y’Umuyobozi Mukuru  wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi  wungirije w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Mugabo Claver.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bagize uru rugaga na bamwe muri ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

IGP Gasana yateruye agira ati: "Umutekano n’iterambere ni magirirane. Uguhungabana kwa kimwe bivuga uguhungabana kw’ikindi."

Yavuze ko uko iterambere rirushaho gutera imbere ariko nako ibyaha byiyongera, kandi bikaba bikorwa ku buryo buhambaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Uko inzego z’umutekano n’izindi nzego zibishinzwe zishyiraho ingamba zo gutahura, no gukumira ibyaha ndetse no gufata ababikoze, ni ko n’ababikobora barushaho guhimba no guhindura uburyo babikoramo. Ni yo mpamvu ubufatanye ari ngombwa kugira ngo birwanywe ndetse binakumirwe."

Yibukije ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda abantu n’ibyabo ndetse n’ibikorwaremezo.

IGP Gasana yavuze ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo ubujura bukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, iterabwoba, ibicuruzwa by’ibyiganano kandi bitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko azagira kandi uruhare mu kurwanya ibindi byaha birimo kwangiza ibidukikije, icuruzwa ry’abantu, magendu, ruswa no kudatanga imisoro.

Aya masezerano avuga ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo gutegura gahunda y’ubukangurambaga binyuze muri porogaramu zo kurwanya no gukumira ibyaha zizajya zishyikirizwa Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, guhererekanya amakuru byihuse no gukorera hamwe iperereza ku byaha izi nzego zombi zishobora gufashanyamo, ndetse no  guhugura bamwe mu bakozi b’uru rugaga.

Urugaga rw’abikorera rwo rufite inshingano z’ubukangurambaga kuri gahunda za Polisi zijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha, kurwanya ruswa  haba mu bagize uru rugaga ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange, kugenzura gahunda z’amashyirahamwe y’abamotari n’uburyo moto ziparika ndetse n’urujya n’uruza rwazo.

Aya masezerano avuga kandi ko Urugaga rw’abikorera rushinzwe kureba ko aho abagenzi bategera imodoka (Gare) hakoreshwa mu buryo bwubahirije amategeko, kugenzura amagaraje, cyane cyane ari mu bishanga, no kugenzura  ko amaresitora, utubari, n’amazu yo kwidagaduriramo yubahirije amategeko agenga ubucuruzi.

IGP Gasana yasabye abagize urugaga rw’abikorera mu Rwanda kuba ba " Ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda" mu kurwanya no gukumira ibyaha kugirango hasigasirwe umutekano no kwihutisha iterambere, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe, amahugurwa ku mpande zombi, kongera ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha no kujijura abaturage.

Mugabo yagize ati: "Nshimiye mbikuye ku mutima Polisi y’u Rwanda uburyo mudahwema kwitangira imirimo mushinzwe, bigatuma abikorera dukorera mu mutekano usesuye, amasaha yose y’umunsi, bityo tukiteza imbere ndetse tugateza imbere n’igihugu cyacu."

Ati: "Twateraniye aha kugirango duhamye imikorere myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abikorera. Imikoranire myiza hagati yacu si iya none ahubwo isanzweho. Icyakozwe ni ukuyishyira mu nyandiko."

Yagize kandi ati: "Ubu bufatanye buje guhamya no gushimangira ihame ry’uko gusigasira umutekano bitagomba guharirwa Polisi yonyine, ahubwo ko ari inshingano ya buri muturarwanda."

Mugabo yagize kandi ati: "Urugaga rw’abikorera rwifuje ubufatanye na Polisi y’u Rwanda kugirango aho dukorera hose dutange umuganda wacu mu gusigasira umutekano w’igihugu cyacu ndetse no kurinda ibyo tumaze kugeraho."

Yavuze ko ubu bufatanye buzihutisha iterambere binyuze mu guhanahana amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, guhugurana mu buryo buhoraho, gufatanya kurwanya ruswa, gukemura ibibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu n’ibibazo  bigaragara mu magaraje.

Yagize ati,"Intego yacu n’uguharanira kugeza igihugu cyacu ku bwigenge mu bijyanye n’ubukungu kandi mu bufatanye n’inzego zose z’igihugu cyacu cyane cyane Polisi, twizeye ko tuzabigeraho nta kabuza."