Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano na Leta zunze ubumwe z'amerika mu by'ufatanye mu kongerera ubushobozi Polisi y'u Rwanda mu rwego rwo guhugura abapolisi bajya kubungabunga amahoro mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibumbye.
Aya masezerano akaba azamara imyaka 2 akaba yasinywe hagati ya Minisitiri w'umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana na Erica J. Barks Ruggle Ambasaderi uhagarariye Leta zunze ubumwe z'Amerika mu Rwanda.
Ubu bufatanye bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika bukaba buzaba igisubizo kuri Afurika mu kurinda amahoro no kongera ubushobozi bw'abapolisi bajya mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye (IPPOS).
Intego nyamukuru ikaba ari ugufasha Polisi y'u Rwanda kuzajya ishobora guhita yohereza abapolisi ku buryo bwihuse kandi vuba igihe bakenewe aho ariho hose kubungabungabunga amahoro.
Ambasaderi Erica yavuze ko u Rwanda rugira uruhare runini mu kubugabunga amahoro hirya no hino ku isi akaba ariyo mpamvu Amerika nayo yiteguye kurufasha muri iyo gahunda rwihaye.
Yagize ati" Twishimiye gufatanya namwe mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi kandi nizera ko iki gikorwa kizagerwaho ."
Leta zunze ubumwe z'Amerika zikaba zaratangiye gufasha Polisi y'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kohereza abapolisi mubutumwa bw'amahoro muri Haiti mu 2010.
Minisitiri Harerimana akaba yishimiye iyi gahunda maze avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo iyigahunda igende neza kandi ishyirwe mu bikorwa.
Yavuze ko u Rwanda kuva rwatangira kubungabunga amahoro mu 2004 Polisi y'u Rwanda iri muzafashe iya mbere mu gufasha umuryango w'abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga mahoro rutanga abapolisi mu gufasha gucunga umutekano, ubu rukaba rufite abapolisi mu bihugu bigera 8 aho bafasha muri gahunda zitandukanye harimo iziterambere n'umutekano.
Igikorwa cyo kubungabunga amahoro kikaba gisaba abapolisi bafite ubumenyi n'ubushobozi hamwe n'ibikoresho akaba ariyo mpamvu Polisi y'u Rwanda yashyizeho ikigo cy'ikitegererezo gitanga amahugurwa mu karere ku bapolisi bajya mu butumwa bw'amahoro giherereye I Gishari mu karere ka Rwamagana.
Aya masezerano y'ubufatanye akaba azafasha mu gukomeza kunoza imikorere no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Kinyarwanda
English











