Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka n'iyo muri Namibiya

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya ari we Lt Gen S.H. Ndeitunga.

 Uwo muhango wabereye i Kigaki ku itariki 3 Ugushyingo 2015, ukaba waritabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo DIGP Dan Munyuza, bamwe mu bofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda, ndetse n’abari baherekeje Lt Gen. Ndeitunga.

 Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:"Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka. Ni intambwe kandi ikomeye mu gufata no guhererekanya abakoze cyangwa abategura gukora bene ibyo byaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ubujura butandukanye bukorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ibindi."

 IGP Gasana yongeyeho ko uretse ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyo byaha, Polisi zombi zizafatanya  mu kubaka ubushobozi bwazo zohererezanya abapolisi kugira ngo bahugurwe mu bintu bitandukanye.

 Ku ruhande rwe, Lt Gen. Ndeitunga yagize ati:"N’ubundi twari dusanzwe dufatanya na Polisi y’u Rwanda mu buryo butandukanye ariko noneho dushimangiye ibyo twakoraga binyuze mu nyandiko kandi ibyo twiyemeje tuzabishyira mu bikorwa binyuze mu guhanahana amakuru yatuma turushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage b’ibihugu byacu byombi."

 Yakomeje agira ati:"Nigiye byinshi ku ngamba za Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange zijyanye no kwita ndetse no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Nkaba naranyuzwe by’umwihariko na serivisi za Isange One Stop Center, tukaba tuzohereza bamwe mu bapolisi bacu kuza kuyigiraho."

 Na none yagize ati:"Isange One Stop Center n’umwihariko w’u Rwanda. Iki ni igikorwa cy’intangarugero ibihugu byinshi bishobora kwigiraho. Ndahamya ko abapolisi bacu tuzohereza kuza kuyigiraho bazunguka byinshi bizadufasha kurushaho kwita no gufasha abakorewe ihihoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

 Namibiya iri mu bihugu byohereza aba ofisiye bayo b’abapolisi kwiga iby’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC).