Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano n’uturere two mu Ntara y’i Burasirazuba

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2014, ku cyicaro cy’Intara y’i Burasirazuba habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uturere dutanu tw’iyo Ntara. Aya masezerano akaba yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abayobozi b’uturere twa Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Rwamagana ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubukungu  wari uhagarariye umuyobozi w’ako karere.

Aya masezerano akaba agamije guteza imbere ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri utwo turere. Akubiyemo amahame atandukanye arimo kuba buri wese ashinzwe umutekano, ubufatanye mu kubungabunga uwo mutekano, kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyerekeranye no gukumira ibyaha bitaraba.

Amasezerano kandi yashyizweho umukono akubiyemo ibice bitandukanye birimo kongerera ubushobozi komite z’abaturage zo kwicungira umutekano CPC’s, ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, kongerera imbaraga n’ubushobozi amarondo, kurengera ibidukikije, gukora umuganda ndetse no gufatanya mu bikorwa bigamije ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage bo mu turere twavuzwe hejuru.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cyo kwiyemeza kuzashyira mu bikorwa ihame ryo kwibungabungira umutekano no kuburizamo ibyaha bitaraba. Yakomeje avuga ko ikigamijwe mbere na mbere ari uko abanyarwanda bagira umutekano usesuye, ariko nabo bakabigiramo uruhare. Ibi rero bikaba bisaba ko bahugurwa, bajijurwa ndetse bakajya banasobanurirwa buri igihe ibijyanye n’akamaro k’umutekano.

IGP Emmanuel K. Gasana yakomeje avuga ko umutekano n’iterambere nta na kimwe gisiga ikindi ko byose bijyana, bityo asaba ko uguhanahana amakuru byaba inshingano ya buri wese hagamijwe gukumira ibyaha. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abayobozi b’uturere twasinye ayo masezerano, ko akarere kazaza ku isonga mu bikorwa byo kwibungabungira umutekano, kazahembwa na Polisi y’u Rwanda imodoka, ikazabafasha mu bikorwa by’umutekano.

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba Madame Uwamariya Odette yavuze ko iyi Ntara ayoboye ndetse n’uturere tuyigize biyemeje gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Yakomeje agira ati”igihe cyose abaturage badatekanye, ntabwo batera imbere”. Uwamariya Odette yavuze ko n’ubwo hari ingamba zinyuranye zari zarafashwe mu bijyanye no kubungabunga umutekano, ngo bagiye gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo uzagerweho birushijeho.

Murayire Protais, ni umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, nawe yashyize umukono kuri ayo masezerano, akaba yavuze ko iki ari igihango ku gushimangira ihame ry’umutekano usesuye. Akaba yakomeje avuga ko aya masezerano ari umwe mu mihigo biyemeje mu bikorwa byabo.

Abayobozi b’uturere twa Gatsibo na Bugesera natwo tugize iyi Ntara y’i Burasirazuba bo bari basanzwe barashyize umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano.