Polisi y’u Rwanda ifatanyije na World Vision yashyizeho umurongo utishyurwa wa 116 ugamije koroshya ihererekanya makuru ku cyaha cy’ihohoterwa rikorerwa abana.
Uyu murongo kuri ubu, watangiye gukora ukaba ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ukaba kandi kugira ngo utangire gukora waratwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni 162. Uyu murongo ukaba kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 bawuhamagaraho icyarimwe.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wugirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda, ubwo tariki ya 26 Ukwakira, yagezwagaho n’ubuyobozi bwa World Vision bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa n’uyu murongo, yashimye imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse na World Vision, muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa mu Rwanda. Ibi bikoresho birimo mudasobwa 32 n’ibindi bitandukanye.
DIGP Marizamunda yagize ati, “Ejo hazaza h’igihugu hari mu maboko y’abana bato, aba bana bagomba gufashwa kwiga ndetse bakanarindwa ikintu icyo aricyo cyose cyabangamira uburenganzira bwabo. Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ni inshingano za buri munyarwanda harimo n’abana ubwabo.”
Yunzemo agira ati, “abana benshi bavutswa uburenganzira bwabo bahohoterwa n’abantu navuga ko bafite umutima wa kinyamanswa, uyu murongo rero turizera ko uzafasha abapolisi gutanga serivise nziza hibandwa ku gukorera ubutabazi bwihuse abana bakorewe ihohoterwa.”
Yakomeje kandi avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomeje kandi kugira umurava wo gufasha no kurinda abana icyo aricyo cyose cyahungabanya uburenganzira bwabo, akaba yakomeje avuga ko kuba inzego zitandukanye za leta zihagurukira kwita ku bana ko ari ikimenyetso kigaragaza ko ejo haza h’igihugu cyacu hari mu maboko y’abana.
Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw’igihugu, George Gitau, yavuze ko umuryango ayoboye kimwe na Polisi y’u Rwanda basanzwe byuzuzanya cyane cyane mu bikorwa bijyanye no kurinda abana ndetse no kubakorera ubuvugizi.
Gitau yasobanuye ko, World Vision ari umuryango mpuzamahanga wa gikirisitu ukora ibikorwa bijyanye n’iterambere, ibi byose bikaba bikorerwa abana, imiryango y’abatishoboye hagamijwe kurwanya ubukene.
Yavuze kandi ko uyu murongo uzafasha byinshi abanyarwanda, ndetse uje wunganira izndi ngamba nyinshi za Polisi y’u Rwanda zo gufasha abana ndetse n’abagore bashobora gukorerwa ihohoterwa.
Yagize ati, “Mbere, iyi gahunda yari mu bitekerezo ndetse ikiri mu mpapuro, ariko ubu yashyizwe mu bikorwa ndetse ubu aho tuvugira uyu murongo urakora abantu barawuhamagara. Turifuza ko iyi mikoranire yakomeza ndetse twese hamwe tukagera ku bindi byinshi bifitiye abaturarwanda akamaro.”
Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, uyobora Ishami rya Polisi ‘u Rwanda rishinzwe ikoranabuhanga, yavuze ko ishyirwaho ry’uyu murongo ngo rizakurikirwa n’ibindi byiciro bibiri, birimo no guhugura abapolisi, bahabwa ubumenyi bujyanye no kwita ku bibazo by’abana bakorewe ihohoterwa ndetse ibi bikazanakurikirwa no gukora ubukangurambaga kuri iki cyaha.
Yasobanuye ko telefoni yose ihamagaye kuri uyu murongo, yakirwa ndetse uhamagaye akaba afarwa umwirondoro kugirango byorohere abapolisi gutabara no gukurikirana ikibazo cy’uwahohotewe.
Yongeyeho avuga ko ubu harimo kurebwa uburyo bw’uko uyu murongo wahuzwa n’ikigo cya Isange One Stop Center, ubusanzwe gishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa.
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite imirongo migufi itishyurwa umunani, iyi mirongo ikaba yarashyiriweho abanyarwanda kugira ngo bamenyeshe Polisi igihe hari icyaha cyabakorewe cyangwa hari abo bakekaho gukora ibyo byaha kimwe n’ibindi bibazo.
Iyi mirongo ni: 112 ku butabazi muri rusange, 110 uyu murongo ukaba witabazwaho ku birebana n’ibyaha cyangwa impanuka zo mu mazi, 111 ku nkongi y’umuriro, 113 impanuka zo mu mihanda, 3512 ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, 3511 igihe umuturage yakorewe amakosa n’umupolisi, 997 ku bijyanye n’ibyaha bya ruswa ndetse na 116 uherutse gushyirwaho ku ihohoterwa rikorerwa abana.
Yahamagariye abanyarwanda hirya no hino mu gihugu gukoresha neza uyu murongo batanga amakuru agamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.
Kinyarwanda
English











