Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe n’iya Kenya umugabo witwa Ndisabiye Janvier w’imyaka 37 akaba aherutse gufatirwa mu gihugu cya Kenya mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize ashijwa gucuruza ikiyobyabwenge cya kokayine.
Uyu washyikirijwe Polisi y’u Rwanda akaba aje akurikira abandi babiri nabo bari mu gatsiko kamwe nawe, bo bakaba baratawe muri yombi na polisi y’u Rwanda, ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa, yavuze ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, ubwo Polisi y’u Rwanda yamenyaga amakuru ko hari abanyarwanda bacuruza ibiyobyabwenge, bavaga mu gihugu cya Brezil bashaka guca mu Rwanda, bagakomereza mu bihugu by’i Burayi gucururizayo kokayine, yahise ibata muri yombi bakigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali.
CSP Twahirwa akomeza avuga ko abafashwe icyo gihe ari Izabayo Sostène na Rukundo Eric. Ubwo bafatwaga na Polisi bakaba yarasanganywe ibiro 7.4 bya cocaine, bifite agaciro k’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’iBurayi (Euro), ibihumbi 296,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 254.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko kubera amayeri abagize ako gatsiko bari bafite yo kugenda mu bihe bitandukanye ndetse no guhererekanya amakuru, Ndisabiye Janvier yamenye ko bagenzi be bafatiwe mu Rwanda, bityo ahindura urugendo rwe aho gukomeza aza mu Rwanda asigara muri Kenya.
Cyakora umugambi we ntiwamuhiriye kuko kubera ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ndetse n’umuryango uhuza Polisi zo ku isi (Interpol), Ndisabiye Janvier yahise atabwa muri yombi na Polisi y’igihugu cya Kenya. CSP Twahirwa akaba yavuze ko kuba yagejejwe i Kigali kuwa 22 Gicurasi hari ibyo amategeko ateganya byari bigitunganywa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba avuga ko ubusanzwe mu Rwanda habonekaga ibiyobyabwenge nk’urumogi , kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe. Akomeza atangaza ko ibiyobyabwenge nka kokayine ndetse n’ikindi cyitwa Heroyine bidakunze kugaragara kuko na bariya bafashwe, ari inzira bashakaga yo kubinyuzamo baciye mu Rwanda berekeza ku yindi migabane.
Uyu washyikirijwe Polisi y’u Rwanda ariwe Ndisabiye Janvier, akaba yarafashwe anakoresha inzandiko z’inzira (passports) ebyiri, iy’u Rwanda ndetse n’iy’u Bubiligi ku buryo muri ubwo bucuruzi bwabo bw’ibiyobyabwenge we na bagenzi, bagendaga bahinduranya ibyo byangombwa aho bageze bikaba ari mu rwego rwo kwiyoberanya.
Cyakora Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko kubera imikoranire na Polisi mpuzamahanga, ntawakoresha ubutaka bw’u Rwanda abwifashisha mu kuhanyuza cyangwa kuhacururiza ibiyobyabwenge nk’ibyo byavuzwe hejuru.
Uyu wagejejwe mu Rwanda kimwe na bagenzi be icyaha nikibahama bazahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho iteganya ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy‟iyingingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











