Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe kizimyamoto na Rusumo Power Company Limited

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo kwakira ku mugaragaro impano y’imodoka ya kizimyamoto yatanzwe n'ikigo gishinzwe gucunga, kugenzura, no gukoresha urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo (Rusumo Power Company Limited-RPCL) mu rwego rwo kurwanya inkongi, kongera ubutabazi no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ni igikorwa kigamije gushimangira ubufatanye hagati y'Iyi sosiyete itanga amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi no guhuza inshingano zo gutanga amashanyarazi n’iza Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano, Ubwo yakiraga iyi modoka iri mu bwoko bwa Man Model TGS 33.440, Mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iyi kizimyamoto bakiriye izongera ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya inkongi n’ibiza kuri uru rugomero rw’amashanyarazi.

Yagize ati: ‘‘Iyi modoka muduhaye si impano gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’ubufatanye mu gucunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo, twiteguye kuzayikoresha neza kandi ikazatanga umusaruro mu kurwanya inkongi za hato na hato no gutabarira ku gihe ahagaragaye ibiza.’’



DIGP Sano yashimiye cyane ubuyobozi bwa RPCL kuba bwarahisemo gukorana na Polisi y’u Rwanda muri iki gihe iterambere rikomeje kwihuta, ibikorwaremezo n’inganda nabyo bidasigaye ari yo mpamvu hakenewe ibikoresho n’imodoka nyinshi byo kurwanya inkongi z’umuriro ndetse n’ibikoresho by’ubutabazi.

Yashimangiye ko iyi modoka ari inkunga ikomeye kandi ko ije mu gihe gikwiye kubera ko ije yiyongera ku zindi Polisi y’u Rwanda isanganywe, yongeraho ko iyi kizimyamoto izagirira akamaro abaturarwanda kandi ko izakoreshwa kinyamwuga.

DIGP Sano kandi yagaragaje ko ubufatanye butajegajega mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego bwite za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta. 

Umuyobozi w'urugaga rushinzwe urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, Mpayimana Eric yashimye ubufatanye bwiza sosiyete ayobora ifitanye na Polisi y’u Rwanda.



Yagize ati: ‘‘Ubufatanye buri hagati ya Polisi na RPCL ni umusingi twubakiyeho utajegajega mu guteza imbere abaturiye urugomero rwacu rw’amashanyarazi ndetse no gushyikiriza Polisi y’u Rwanda imodoka izimya inkongi y’umuriro ni ikimenyetso cy’ubufatanye mu iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Mpayimana yongeyeho ko RPCL yiyemeje gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu ikoreramo, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n’inkongi z’umuriro n’ibiza.

Yasoje avuga ko inkunga batanga zibanda cyane cyane ku baturage batuye hafi y’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo mu gihugu cy’u Rwanda n'iby’abaturanyi Tanzania ndetse n’u Burundi.