Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuturage wa Kongo imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Ishami  rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku itariki  22 Ukuboza ryashyikirije umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imodoka ye yo mu bwoko bwa  Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X yariganyijwe n’uwayimugurishije.

Nyirayo  witwa Kasereka Katsuva Jean Mark yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’iri  Shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake; icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

ACP Karake yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu  karere ka Rubavu ku wa 21 Kanama uyu mwaka nyuma yo kumenyeshwa na Polisi ya Uganda ko hari umuntu wayigejejeho ikirego  ko yayibwe (Iyo modoka).

Yagize ati,"Tumaze kugezwaho icyo kibazo  twatangiye iperereza kugeza tuyifashe ;  ariko tuza gusanga Kasereka atarayibye nk’uko ikirego cyavugaga; ahubwo ko uwayimugurishije yamubeshyeye agambiriye kuyisubiza. Ni yo mpamvu tumushyikirije imodoka ye (Kasereka) nyuma yo gusanga atarayibye; ahubwo ko yayiguze n’uwashatse kuyimuriganya."

Imodoka Polisi y’u Rwanda ifata ndetse ikazishyikiriza ba nyirazo ziba zibwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri aka karere; abazifatanywe bakaba bashyikirizwa Polisi zo mu bihugu bakoreyemo icyo cyaha.

ACP Karake yagize ati," Ikoranabunga tugezeho  uyu munsi ridushoboza gutahura umuntu  ushakishwa kubera ibyaha runaka; ibyo bikaba byiyongera ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga ituma hafatwa abakekwaho kubikora."

Kasereka yavuze ko yaguze iyo modoka muri Gicurasi uyu mwaka. Amaze kuyishyikirizwa yagize ati,"Ndishimye bitagira urugego kuba nshyikirijwe imodoka yanjye. Uwayingurishije yashatse kuyisubiza abeshya ngo yarayibwe; ariko Polisi y’u Rwanda mu  bunyamwuga bwayo  yatahuye umugambi we.

Ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga bikoresha  Ikoranabuhanga rya I-24/7  mu guhanahana amakuru  ajyanye n’abashakishwa kubera ibyaha  byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, gutunda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo imodoka.

Iri Koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu no ku Bibuga by’Indege.