Brian Thomson, umunyakanada akaba n’umuvugabutumwa yaje mu Rwanda ku nshuro zigera kuri makumyabiri n’eshatu mu myaka umunani ishize, yibiwe muri gare ya Nyabugogo ari kumwe na bagenzi be batatu.
Thomson yamaze iminota igera ku icumi aganira na bagenzi be, nyuma atashye ageze kuri hoteli, nibwo yabonye ko yibwe nta gushidikanya abona ko yibiwe Nyabugogo.
Yavuze ko yahise ahamagara umwe muri bagenzi be agahita agaruka Nyabugogo akabibwira bamwe mu baturage bari bahari ko bibwe, bahita bahamagara Polisi. Bitarenze amasaha abiri Polisi yahamagaye Thomson imubwira ko babonye bimwe mu bikoresho bye yari yibwe.
Avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere taliki 14 Nzeli 2015, yavuze ko ageze kuri sitasiyo ya Polisi, umupolisi yamuhaye passport (urupapuro rw’inzira) ye ariko imashibi ye ya mudasobwa ya IPAD ye y’ingenzi kuri we itabonetse, amusezeranya ko nayo iri buboneke.
Kju muns wo kuwa gatatu tariki ya 15 Nzeri, ahagana saa yine za mugitondo nibwo Polisi yamubwiye ko ipad ye yabonetse. N’ibyishimo byinshi, yashimiye Polisi y’u Rwanda avuga ko mu Rwanda ari murugo rw’ibyishimo.
Iyo IPAD ikaba yarabonetse inyuze mu ruhererekane rw’abajura barindwi, bikaba byaramuteye ibyishimo bikomeye ashimira Polisi y’u Rwanda, avugako u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza kandi yishimiye kuba mu Rwanda nk’ igihugu cy’ibyiringiro gishobora gufasha bose.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali , CIP Richard Iyaremye yavuze ko abakekwaho ubwo bujura ari Jean Claude Rubangura w’imyaka 28 y’amavuko,Fils Habanabakize w’imyak16, bakaba bari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza ryahise ritangira.
CIP Iyaremye akaba yarakomeje avuga ko iri shema rya Polisi y’u Rwanda ryagezweho nyuma y’ubufatanye n’abaturage mu kugaragaza abanyabyaha. Akaba yaraburiye abakora ibyaha n’kibyo ko Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kubakurikirana ngo baryozwe ibyo baba bakoze.
Kinyarwanda
English











