Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kamena, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Polisi ya Kenya imodoka 2 zari zaribwe mu gihugu cya Kenya.
Izi modoka zikaba ari Toyota Land Cruiser na Land Rover zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi 132 by’amadolari y’Amanyamerika, angana na 89,760,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu guhererekanya izi modoka Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe na Superitendent of Police Frank Cyiza naho Polisi ya Kenya ikaba yari ihagarariwe na Moses Guthuati na Kaporali Emmanuel Ngetich.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yatangaje ko muri Gashyantare 2014, Polisi ya Kenya yamenyesheje Polisi y’u Rwanda ko hari imodoka zibiwe muri Kenya, zikaba zarerekeje inzira igana mu Rwanda, iy’u Rwanda nayo itangira gukora iperereza, iza kuzifatira mu karere ka Rusizi mu Rwanda, zigiye kwinjizwa mu gihugu cya Congo.
Akaba yagize ati:” Kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, twamenye ko izi modoka ziri mu Rwanda, twihutiye kuzifata ubu tukaba tuzisubije Polisi ya Kenya nayo ikazazisubiza ba nyirazo”.
ACP Gatare yakomeje agira ati:” Turagirango tumenyeshe abantu ko ibyaha bitagira imipaka, uretse ko Polisi mpuzamahanga nayo iri maso, kuko kuba izi modoka zifashwe biragaragaza imikoranire myiza”.
Yanavuze ko Kuba izi modoka zarafashwe bikwiye kubera isomo abantu bagura ibikoresho bitandukanye, abakangurira kujya bagura ibikoresho bazi neza ko atari ibijurano bakabanza kumenya neza ibyo bagiye kugura.
Bamaze gushyikirizwa izi modoka, Kaporali Emmanuel Ngetich yatangaje ko bashimira Polisi y’u Rwanda, anashimira imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi.
Yakomeje asaba ibihugu bigize umuryango uhuza Polisi mpuzamahanga kwigira kuri Polisi y’u Rwanda kugirango bose bakumirire hamwe ibyaha ndengamipaka.
Kinyarwanda
English











