Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, Polisi y'u Rwanda yashyikirije imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite pulake UAV 799 X yari yaribwe muri muri Uganda ikaza gufatirwa mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y'u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Tonny Kuramba yashyikirije iyi modoka ushinzwe guhuza ibikorwa bya ambasade ya Uganda mu Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Patrick Lawot.
Nyuma yo gushyikirizwa iyi modoka, yashimye byimazeyo imikoranire iri hagati ya Polisi z'ibihugu byombi aho yagize ati: "Polisi ya Uganda n'iy'u Rwanda ziyemeje kurwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka, n'ubushize Polisi y'u Rwanda yadufashije kugaruza amafaranga yari yibwe muri Uganda agafatirwa mu Rwanda, ibi birerekana imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z'ibihugu byacu n'abaturage bacu muri rusange kandi turifuza ko iyi mikoranire yakomeza".
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Chief Superitendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yafashwe ku itariki ya 28 Mutarama uyu mwaka igafatirwa ku mupaka w'u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu, akaba yagize ati:" Iyi modoka igeze ku mupaka wa Rubavu (Grande barriere), ababishinzwe barebye ibiyiranga n'ibiri mu mashini basanga ntaho bihuriye, basaba uwari uyifite gusubira Uganda kuzana ibyangombwa byayo, agezeyo nyuma aza kongera gufatanwa indi modoka yari yibye, bikaba bigaragara ko yari umujura w'imodoka."
CSP Twahirwa yakomeje agira ati:"Imikoranire hagati ya Polisi zacu ni myiza, kandi twe nka Polisi y'u Rwanda ntitwakwihanganira ibintu nk'ibi, bamenye ko dufite ibikoresho bituma tumenya niba imodoka ari inyibano cyangwa idafite ibyangombwa."
Yasoje avuga ko imikoranire myiza ya Polisi z'ibihugu byombi igaragarira mu guhanahana abanyabyaha bakorera ibyaha mu gihugu kimwe bagafatirwa mu kindi, anaboneraho umwanya wo kuvuga ko mu minsi ishize na Polisi ya Uganda yafashije mu kugaruza abana b'abanyarwanda bari barajyanywe muri Uganda gukoreshwa imirimo ivunanye abandi bendaga kujyanwa mu icuruzwa ry'abantu.
Kinyarwanda
English











