Ku ya 29 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu n’icyenda, ahwanye n’amashiringi ya Uganda, miriyoni ebyiri , yibwe na Mugwaneza Shadrack, w’umurundi,.ku ya 20 z’uku kwezi,aho yakoraga kuri sitasiyo ya esansi , mu mujyi wa Kampala.
We na bagenzi be babiri,bahakonanaga,nabo b’abarundi,bagishakishwa,bibye amashiringi ya Uganda arenga miriyoni eshanu, maze barayaganaba,aho Mugwaneza yafashe amashiringi ya Uganda miriyoni ebyiri.
Nyuma y’ubwo bujura,yigiriye inama yo kujya iwabo mu Burundi anyuze mu Rwanda, maze afatirwa aho yari yaraye mu kagari ka Nyabugogo,mu urenge wa Muhima.
Umuhango wo gushyikiriza ayo mafaranga Polisi yo mu gihugu cya Uganda, wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, hagati ya Assistant Commissioner of Police (ACP),Tony Kuramba,umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda na ACP Patrick Lawot, wari uhagarariye Polisi ya Uganda.
ACP Lawot yavuze ko, Polisi yo mu gihugu cye , yahise imenyesha iy’u Rwanda, ikimara kumenya ko Mugwaneza yinjiye mu Rwanda.
Yagize ati,”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababokora.”
Yakomeje agira ati,“Abantu bamwe bakora ibyaha muri kimwe mu bihugu byo mu karere, bagahungira muri kimwe muribyo.Imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu byombi irahamye ku buryo bitakworohera uwari we wese kwidegembya muri kimwe nyuma yo gukora ibyaha mu kindi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yashimye imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi, mu guhererekanya amakuru ku byaha ndengamipaka no guhererekanya ababikora.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda,ACP, Tony Kuramba, yavuze ko Mugwaneza azoherezwa mu minsi ya vuba muri Uganda aho yakoreye icyo cyaha.
Polisi y’ u Rwanda yerekanye kandi imodoka ebyiri zibwe mu gihugu cya Kenya zigafatirwa mu Rwanda.
ACP Kuramba yavuze ko nazo zizashyikirizwa ba nyirazo mu minsi ya vuba.
Mu Kuboza, umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda, yashyikirije umuturage wo muri Uganda ibihumbi cumi na bibiri by’amadorari ya Amerika, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda hafi miriyoni umunani, yari yaribiwe mu gihugu cye.
Umwaka ushize na none, Polisi y’ u Rwanda , yafashe imodoka zigera kuri esheshatu zari zaribwe mu bihugu bwo mu karere, nazo zisubizwa ba nyirazo.
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, Polisi y’u Rwanda yashyize ku mipaka yose y’igihugu, uburyo bwitwa I/24-7, bwifashishwa mu guhanahana amakuru ku banyabyaha.
Kinyarwanda
English











