Ku itariki 28 Kanama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umupolisi wayo ufite ipeti rya Sergent en Chef witwa Namegabe Ndosa Jean Paul winjiye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaza kuhafatirwa
Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko uwo mupolisi yafatiwe mu kagari ka Kabigoyi, mu murenge wa Gisenyi. Yongeyeho ko yafashwe ku itariki 26 z’uku kwezi ahagana saa ine z’amanywa.
Yagize ati,"Ubwo Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu yamufataga; Sergent en Chef Namegabe Ndosa yavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Polisi y’u Rwanda yihutiye kumujyana ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo harebwe koko niba afite ikibazo cy’uburwayi; ariko ibisubizo by’ibizamini bya muganga byagaragaje ko nta kibazo cy’uburwayi yari afite."
ACP Badege yakomeje agira ati,"Kuva afashwe kugeza ashyikirijwe Polisi y’igihugu cye, uwo mupolisi yari acumbikiwe kandi yitabwaho neza na Polisi y’u Rwanda."
Igikorwa cyo kumushyikiriza Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyabereye ku mupaka uyihuza n’U Rwanda (Rubavu).
Sergent en Chef Namegabe Ndosa yashyikirijwe Col Thierry; akaba ashinzwe umutekano ku mupaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yamushyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa.
Hari kandi itsinda ry'abasirikare bahagarariye ingabo zo mu bihugu bya Afurika yo hagati (EJVM) bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imbibi z'imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ibihugu bihana imbibi na yo birimo n’u Rwanda bari bayobowe na Major Said Lubuva.
Si ubwa mbere bamwe mu bagize inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bashyikirijwe ubuyobozi bw’ inzego z’umutekano z’igihugu cyabo nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda bahinjiye mu buryo budakurikije amategeko.
Mu mwaka wa 2015, mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza abasirikare babiri b’iki gihugu, ari bo : Corporal Jean Marie Eric Molanga na Sgt Omar Jean Muntu bafatiwe mu Rwanda bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Na none mu mwaka wa 2013 abandi basirikare icyenda b’iki gihugu binjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butubahirije amategeko barahafatirwa; hanyuma bashyikirizwa ubuyobozi bwabo. Mu bafashwe muri uwo mwaka harimo Capt. Augustin Bareke.
Kinyarwanda
English










