Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Kenya,imodoka ebyiri zibwe muri Kenya zifatirwa mu Rwanda.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku ya 5 Gashyantare,aho Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assistant Commissioner of Police (ACP),Tony Kuramba,umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda na Chief Supt. of Police (CSP),John Lelei, ku ruhande rwa Polisi ya Kenya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CSP Celestin Twahirwa,yavuze ko izi modoka, Nissan Jeep na Fuso-Mitsubishi zafashwe mu kwezi gushize.
Yavuze ko Nissan Jeep yafatiwe mu karere ka Rubavu, naho iriya yo mu bwoko bwa Fuso ifatirwa mu karere ka Rusizi.
CSP Twahirwa yagize ati,"Imikorere hagati ya Polisi mu bihugu byacu irakomeye kandi murabona ko bitanga umusaruro.Tuzakomeza guhanahana amakuru, kuyakurikirana mu maguru mashya no kuyashyira mu bikorwa kugira ngo turusheho gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka".
Yavuze ko hifashishijwe uburyo bwitwa I/24-7, bwifashishwa mu guhanahana amakuru ku banyabyaha muri Polisi mpuzamahanga mu gufata izi modoka.
Ati,"Mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye,Polisi y’u Rwanda yashyize ku mipaka yose y’igihugu ubu buryo mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka".
CSP Twahirwa yavuze ko, ku ya 2 Gashyantare , Police y’u Rwanda yafatiye mu karere ka Rusizi imodoka yibwe mu Byongereza, kandi ko biteganyijwe ko izahabwa nyirayo mu minsi ya vuba.
CSP Lelei yagize ati,"Uyu munsi naje kwakira imidoka ebyiri zibwe ba nyirazo mu mujyi wa Nairobi.Ndashima Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bwiza dufitanye nayo ".
Ati,”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababikora.”
Yakomeje agira ati,"Twakoranye neza cyane na bagenzi bacu b’u Rwanda.Ndashima Polisi y’u Rwanda kubera ko yihutira gufata ingamba no gushyira mu bikorwa mu buryo bwihuse amakuru tuba twabahaye ku cyaha runaka".
Mu Kuboza, umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda, yashyikirije umuturage wo muri Uganda ibihumbi cumi na bibiri by’amadorari ya Amerika, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda hafi miriyoni umunani, yari yaribiwe mu gihugu cye.
Umwaka ushize na none, Polisi y’ u Rwanda , yafashe imodoka zigera kuri esheshatu zari zaribwe mu bihugu bwo mu karere, nazo zisubizwa ba nyirazo.
Kinyarwanda
English











