Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yashyikirije Vestine Akimana inka ze cumu n’ebyiri n’intama eshatu yari yibwe mu ijoro ryo ku itariki 3 Mutarama uyu mwaka.
Aya matungo ye yayashyikirijwe ku itariki 5 Mutarama uyu mwaka n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare hamwe n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.
Uyu muhango wabereye aho atuye mu kagari ka Ryabega,muri uyu murenge, witabiriwe n'abaturanyi be.
Akimana yavuze ko yamenye ko amatungo ye yibwe ahagana mu ma saha arindwi y’ijoro ubwo yajyaga kuyasuzuma agasanga ntayari mo rugo rwayo.
Yagize ati,” Nahise numva byanze bikunze ko yibwe ubwo mpita mbimenyesha Polisi n’ubuyobozi bw'ibanze ariko nkomeza kugira icyizere ko aboneka none Imana ishimwe ndashubijwe.”
Yakomeje agira ati,”Ibyishimo byandenze.Ndashima cyane Polisi z’izindi nzego zagize uruhare mu kungaruriza amatungo.Barakabyara, bantabaye bandinda ubworo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba,Inspector of Police (IP),Emmanuel Kayigi,yavuze ko ayo matungo yafatiwe mu gihugu cya Uganda mu karere ka Ntungamo,ahitwa Kafunjo,mu birometero hafi makumyabiri uvuye ku mupaka wa Kagitumba utandukanya u Rwanda n'igihugu cya Uganda aho abari bibye aya matungo bayataye bamaze kumenya ko bakurikiwe.
IP Kayigi yashimye Polisi yo mu gihugu cya Uganda ku bufatanye mu kugarura ayo matungo.Yavuze ko iperereza rikomeje kumenya ababigize uruhare muri ubu bujura.
Yashimiye Akimana gutangira amakuru ku gihe ubwo yamaraga kubona ko yibwe anasaba abaturage muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe ku bujura ndetse n’ibindi byaha .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Claude Mushabe, yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barwanye ubujura n’ibindi byaha bikorwa cyane cyane mu ijoro.
Kinyarwanda
English











