Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yashimiwe uruhare igira mu gukumira ibyaha

Uku gushimirwa kwa Polisi y’u Rwanda byabaye ku wa kane tariki ya 12 Ukuboza kuri sitade Amahoro, ikaba yarahawe urupapuro rw’ishimwe (certicate) n’Itorero ry’Igihugu. Byabaye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake ku isi. Umushyitsi mukuru akaba  yari umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Alivera Mukabaramba. Uru rupapuro rw’ishimwe rwahawe Polisi y’u Rwanda rwatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge Jean Baptiste Habyarimana, akaba yararushyikirije Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa CP Emmanuel Butera.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake wizihizwa buri mwaka, ukaba ari umunsi w’umwihariko aho abakorerabushake bishimira ibyo bagezeho kugira ngo iyi si dutuyeho ikomeze kumererwa neza.