Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera ku bapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru.
Abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 7, ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n'abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z'uburwayi n'izindi zitandukanye.
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru; umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.
Yagize ati: "Igihe mumaze mu kazi ndetse n'imirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabibashimira, kuko mwagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu gitekanye dufite uyu
munsi."
Yakomeje ati: " Abaturarwanda musanze, biteguye kubakira neza.
Murasabwa gukomeza kuba intangarugero kuri bo nk'uko bisanzwe, mukorana bya hafi nabo, inzego z' ubuyobozi, Polisi y'u Rwanda ndetse n'izindi nzego z'umutekano, kugira ngo dukomeze kubumbatira umutekano no gusigasira ibyo twagezeho."
Minisitiri Biruta yashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy'izabukuru, bakomeje gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo, abasaba kuba hafi bagenzi babo, kugira ngo bibafashe kwinjira mu buzima bushya batangiye bisanga.
Yabijeje ko ubuyobozi bw'igihugu buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n'imibereho myiza yabo n'iy'imiryango yabo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku rugero rwiza batanze n'indangagaciro zabaranze.
Yagize ati: "Turabashimira mwese mwasoje neza inshingano zanyu. Mwakunze igihugu murakitangira kandi mukora mutizigama kugira ngo igihugu kigire umutekano n'amahoro arambye. Ibikorwa byiza mwakoze, urugero rwiza mwatanze n'indangagaciro zabaranze tuzakomeza kubizirikana."
Yashimiye kandi imiryango yabo yakomeje kubaba hafi ikabafasha kuzuza neza no gusoza inshingano.
Yabagaragarije ko n'ubwo bagiye mu kiruhuko, batarushye, igihugu kikibakeneye mu nshingano zindi zitandukanye kandi ko hazakomeza kubaho ubufatanye nk'uko bisanzwe.
Yabijeje ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gukorana nabo bya hafi mu rwego rwo kunoza akazi kayo no kubungabunga imibereho myiza yabo, abasaba kuzakomeza kurangwa n'ubupfura, gukunda igihugu no kwitanga bagaragaje mu nshingano zitandukanye bakoze no kuzakomeza kuba imboni n'intangarugero aho bazaba bari hose.
CP (Rtd) Denis Basabose, mu izina ry'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko bishimiye agaciro n'icyubahiro bahawe.
Yagize ati: "Twishimiye kandi dutewe ishema n'agaciro n'icyubahiro twahawe. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wadushyize mu kiruhuko cy'izabukuru, tuzahora tuzirikana ineza n'amahirwe twahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu."
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje kubaba hafi bukabafasha gusoza inshingano zabo neza, abwizeza ko batazatatira igihango, bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu aho bizaba bikenewe hose.