Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yarokoye abantu 3 bakoze impanuka bagahera mu modoka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri ahagana saa cyenda n’igice , Polisi y’u Rwanda,  ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ryabashije gutabara abantu batatu bari bakoze impanuka y’imodoka mu murenge wa Ruhashya, mu karere ka Huye ku muhanda uva Kigali werekeza ku Kanyaru.

Iyo mpanuka y’imodoka ifite icyapa kiyiranga RAB 139 I, ikaba yabaye  ubwo iyo modoka yataga umuhanda maze ikagwa  ku nkengero zawo, ku buryo abantu bose uko ari batatu bari bayirimo bahezemo kugera igihe  Polisi ihageze ikabakuramo. Iyo modoka ikaba yari ipakiye amakara iva mu karere ka Nyaruguru yerekeza i Kigali.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga muri Polisi y’u Rwanda Senior Superintendent (SSP), Jean De Dieu Gashiramanga yavuze ko ubwo batabaraga abo bantu uko ari batatu, basanze bahezemo maze bifashisha ibikoresho byabugenewe mu butabazi bikata ibyuma babasha kubakuramo ari bazima, bahita babajyana kwa muganga, ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) nyuma y’ibikomere bagize.

SSP Jean De Dieu Gashiramanga akaba agira inama abashoferi kuruhuka bihagije ndetse bakirinda no gutwara ibinyabiziga mu gihe bafite umunaniro cyangwa basinze kuko bigira ingaruka zitandukanye zirimo impanuka nk’iriya ndetse no gutakaza ubuzima.

Polisi y’u Rwanda ikaba kandi ishimira abaturage babashije kuyitabaza nyuma y’uko iriya mpanuka ibaye, bityo bigatuma habaho ubutabazi bwihuse no kurengera abakoze impanuka. SSP Jean De Dieu Gashiramanga akaba asaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda cyane cyane bayigezaho amakuru atandukanye kugira ngo habeho gukumira ko hakorwa ibyaha binyuranye.