Itsinda ry’abakozi bo mu by’ubuzima ba Polisi y’u Rwanda tariki ya 15 Ukuboza, bapimye ku bushake agakoko gatera Sida abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bo mu mirenge ya Kanjongo na Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Abahawe iyi serivisi bose hamwe ni 192 barimo abapolisi, abagize komite z’abaturage zo gukumira no kurwanya ibyaha (CPCs) ndetse n’abagize urwego rwa DASSO.
Uwari ukuriye iki gikorwa, Chief Inspector of Police (CIP) Martin Nsabimana yavuze ko abapimwe banahawe inyigisho ndetse n’inama zerekeranye n’ubuzima bwabo.
Yagize ati:” mu gihe twari muri iki gikorwa ndetse na nyuma twatanze ubujyanama ku babyifuzaga bose nyuma yo kumenya ibisubizo byabo ndetse tubakangurira no kubwira imiryango yabo ikaza tukayipima bityo bakamenya uko bahagaze”.
CIP Nsabimana yakomeje agira ati:” Kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko biza ku isonga. Kugirango bigerweho neza bisaba ko abakozi bacu ndetse n’abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bamenya uko ubuzima bwabo bwifashe. Polisi y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira gahunda za Leta mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.
CIP Nsabimana yakomeje avuga ko banakangurira abantu uburyo bakwirinda kwandura agakoko gatera Sida harimo kwifata no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Uretse igikorwa cyo kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, aba bafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha banunguranye ibitekerezo ku buryo bw’imikorere n’ubufatanye byisumbuyeho mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Igikorwa nk’iki cyari cyaranabereye no mu murenge wa Ruharambuga, aho abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha bapimwe agakoko gatera Sida ku bushake ndetse banahabwa ibiganiro ku kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kinyarwanda
English











