Kuri uyu wa 31 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe mushya Anastase Murekezi yamuritse ku mugaragaro igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza ubu icyerekezo Polisi y’u Rwanda ifite mu kurinda umutekano w’abatuye u Rwanda, ndetse n’uburyo bushya bwa Polisi y’u Rwanda bwo guha abaturage uruhare runini mu kwirindira umutekano Polisi ikaba umufatanyabikorwa.
Kanda hano urebe amafoto y'umuhango
Muri uyu muhango kandi, Minisitiri w’intebe yashyikirije imodoka abayobozi b’uturere 4 twabaye utwa mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha mu ntara duherereyemo aritwo Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi mu Burengerazuba, Kirehe mu Burasirazuba, Burera mu Majyaruguru, n’indi 1 yahawe umurenge wa Kinyinya wo mu mujyi wa Kigali bahembwe na Polisi y’u Rwanda.
Umurenge wa Kinyinya wo ukaba wahembwe nk’umufatanyabikorwa mwiza wa Polisi mu mutekano isuku n’isukura mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’intebe wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri uyu muhango, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaranditse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda.
Kanda hano urebe amafoto y'umuhango
Yavuze ko mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, urwego rwa Polisi rwafatwaga nk’urwo gufata no gufunga ndetse no gutera ubwoba abaturage.
Aha akaba yagize ati:” Iki gitabo kiragaragaza uko u Rwanda rwigejeje kuri Polisi iha uruhare abaturage mu kwicungira umutekano kandi abaturage bakabaho mu mutekano”. Aha yongeyeho ko iyi ariyo Polisi abanyarwanda bari bakeneye.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko kumurika ku mugaragaro iki gitabo kuri Polisi y’u Rwanda ari intambwe ikomeye itewe na itewe na Polisi y’u Rwanda. Akaba yagize ati:” Mu gihe twibuka imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, iki gitabo kiratwereka imikorere ya Polisi mu buhe bitandukanye byaranze amateka y’igihugu cyacu, kikatwibutsa amasomo twakuyemo ndetse n’ibyiza by’imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage aribyo twishimira mu gihe cy’imyaka 20”.
IGP Gasana yasubiye mu magambo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ishyirwaho, igihugu cyari kigisooka muri jenoside kandi nta mutekano ugaragara cyari gifite, Polisi y’u Rwanda rero yateye intambwe ikomeye yo kugarura umutekano hagati mu gihugu. Nyuma yo kurenga ibyo byose, ubu Polisi y’u Rwanda ifitiwe icyizere n’amahanga kandi izwi neza kubera ibikorwa byayo by’indashyikirwa mu kugabanya ikorwa ry’ibyaha”.
Yanavuze ko nyuma y’ishyirwaho rya Polisi y’u Rwanda mu 2000, Polisi yahise ishyiraho ingamba n’intego ngenderwaho zibanda ku guhindura imibereho y’abanyarwanda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya wahembwe imodoka y’ikamyo nk’umufatanyabikorwa mwiza wa Polisi mu mutekano isuku n’isukura mu mujyi wa Kigali Mberabahizi Raymond Christian, yavuze ko iki gihembo kigaragaza kandi kigiye gukomeza ubufatanye bwari busanzwe hagati y’uyu murenge na Polisi y’u Rwanda.
Kanda hano urebe amafoto y'umuhango
Aha yagize ati:” Iki gihembo kivuze ko ubufatanye n’ubuyobozi bufite icyerekezo byatuma tugera kuri byinshi”.
Mberabahizi yanavuze ko abaturage ba Kinyinya bagiye kubakira kuri iki cyizere Polisi y’u Rwanda yabagiriye ku buryo intambwe bateye itazasubira inyuma ahubwo intego ari no gutwara ibihembo bitaha.
Kinyarwanda
English











