Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo kurwanya ibicuruzwa by’ibyiganano

Ibicuruzwa by’ibyiganano bifite agaciro k’amamiliyoni yamafaranga y'u Rwanda, byafatiwe mu mukwabu Polisi y’u Rwanda yakoze kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kamena, mu maduka atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukwabu ukaba wakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Mu bicuruzwa byafashwe, harimo televisiyo 15 zo mu bwoko bwa Sharp, amapaki 500 y’imiti bakoresha mu gufotora impapuro, amakarito 30 y’imiti yica udukoko izwi ku izina rya Baygon, amasabune azwi nka Vim, amakarito 30 y’ibirungo bizwi nka Royco imyenda n’udupira tw’imbere ndetse n’inkweto by’ibihimbano bya Sosiyete ya Nike, Lacoste n’ibindi.

Uwari uhagarariye ikorwa ry’uyu mukwabu Senior Superitendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza, yavuze ko iki gikorwa  cyanakozwe mu bindi bihugu byibumbiye mu miryango uhuza abakuru ba za Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) n’iy’Amajyepfo (SARPCCO).

Akaba yagize ati: “Muri ibi bihugu, kuva tariki ya 21 kugeza kuya 26 Mata nabo bakoze uyu mukwabu, hagamijwe gukumira no guca ibyaha ndengamipaka nk’icuruzwa ry’ibicuruzwa bitemewe, ibitujuje ubuziranenge n’ibihimbano, ariko u Rwanda rukaba rwarabyimuriye kuri iyi tariki  kuko twri mu gihe cyahariwe kwibuka jenoside yakorewe batutsi mu 1994.

Muri uyu mukwabu hakaba hari hanarimo abahagarariye ba nyir’amasosiyete yiganiwe ibicuruzwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, Abahagarariye abikorera ku giti cyabo, na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda,  aba bose bakaba bafashaga Polisi y’u Rwanda kumenya ibicuruzwa by’ibihimbano.

SSP Mwiseneza yabwiye abacuruza n’abagura ibikoresho ko bakwiye kwitonda kuko ibicuruzwa by’ibihimbano bigira ingaruka ku buzima. Akaba yagize ati:” Abacuruzi bagomba kugenzura neza niba ibyo bagura bifite icyemezo cy’aho bikomoka, bityo bakaba birinze kugwa mu gihombo no mu cyaha, kuko kurangura no kugurisha ibikoresho by’ibyiganano bihanwa n’amategeko mu Rwanda”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda igiye kohereza dosiye mu bushinjacyaha, abafatiwe muri ubu bucuruzi bagashikirizwa ubutabera, anasoza avuga ko imikwabu nk’iyi izakomeza mu zindi ntara z’igihugu anasaba ba nyir’amasosiyete gutanga amakuru y’aho bakeka ibicuruzwa byabo bitari umwimerere bicururizwa.

Oelof du Plooy, wari uhagarariye LMS, umuryango ufite uburenganzira bwo gucuruza ibicuruzwa bya Nike na Lacoste, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa yakoze muri aya magambo:”Turashimira Polisi y’u Rwanda, kubera ko yakoze umukwabu wo kurwanya abakora ibicuruzwa byacu nk’inkweto n’udupira mu buryo butemewe n’amategeko”.