Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’U Rwanda yakoze imikwabu hirya no hino ifata ibiyobyabwenge bitandukanye

Muri gahunda yayo yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu hirya no hino aho  yafashe ibiyobyabwenge bya kanyanga litiro  377 n’ibiro 10 by’urumogi.

Gufata ibi biyobyabwenge byabaye tariki ya 10 Ukuboza ku bufatanye n’abaturage, bikaba byarabereye mu turere twa Gasabo, Kirehe, Kamonyi, Bugesera, Nyabihu na Gicumbi.

 Muri iyi mikwabu,hanafashwe bamwe mu banywaga biriya  biyobyabwenge ndetse hakaba haranafashwe moto yari ipakiye  ibiro  50 by’amasashi ya pulasitiki akaba atemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa  ry’ibiyobyabwenge ni ibintu polisi ishyiramo ingufu cyane kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye”.

Yakomeje avuga ko uruhare rw’ubufatanye bw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ari urwo kwishimira kuko binyuze mu guhanahana amakuru aribyo bituma ibiyobyabwenge bifatwa ndetse n’ibyaha bikagabanyuka ku buryo bugaragara.

Iyi mikwabu ije ikurikira ibikorwa bibiri byabereye mu Ntara z’I Burasirazuba n’Amajyaruguru byo kwereka itangazamakuru ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga byafashwe mu kwezi gushize ndetse n’ababifatanywe.