Polisi y’u Rwanda yakiriye ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, wavanywe muri Uganda
Polisi y’u Rwanda ifunze by’agateganyo Jean Paul Birindabagabo, ukekwaho kigira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi,muri 1994, akaba yarazanywe n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bo mu gihugu cya Uganda.
Birindabagabo yafatiwe mu karere ka Mpigi,ahitwa Buwama, ku itariki ya 8 Mutarama, uyu mwaka,aho yari yariyoberanyije nka pasitoro.
Yazanywe n’inzego zishinzwe abinjiara n’abasohoka bo muri Uganda,bamushyikiriza bagenzi babo bo mu Rwanda, maze nabo bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda, nk’uko biteganyijwe.
Birindabagabo,w’imyaka 59,yagejejwe i Kigali ku itariki 14 Mutarama, ahagana saa mbiri z’ijoro.
Bivugwa ko,uyu mugabo, washakishwaga kubera uruhare rwe muri jenoside yakorewe batutsi,muri 1994, yinjiye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko,aturutse muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.
Alain Mukurarinda, Umuvugizi w’Ubushinzacyaha mu Rwanda, avugana n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe, yavuze ko, Birindabagabo akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi,muri 1994 n’ibyaha by’inyokomuntu.
Mukurarinda yakomeje avuga ko Birindabagabo yashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’aho, ubwe, yiciye abatutsi muri jenoside muri 1994, mu cyahoze ari Commune Sake, Perefegitura ya Kibungo, ubu yahindutse akarere ka Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Celestin Twahirwa, yavuze ko,Birindabagabo yahungiye mu cyari Zaire amaze gukora jenoside,aho yavuye yinjira mu buryo butemewe n’amategeko muri Uganda ari naho yafatiwe.
CSP Twahirwa yongeyeho ko, Birindabagabo, azahabwa uburenganzira yemerewe kandi ko azashyikirizwa urukiko mu gihe kitarenze iminsi itanu nk’uko itegeko ribiteganya.
Kinyarwanda
English











