Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yakiriye aba-Ofisiye bakuru biga amasomo ahanitse mu by’imiyoborere

Aba-ofisiye bakuru bagera kuri 30 bagize icyiciro cya 7 cy’amasomo  ahanitse  mu by’imiyoborere nibo bakiriwe na Polisi y’u  Rwanda mu muhango wo kwiyakira (dinner), ku cyicaro cy’ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze(NPC) ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena.

Aba banyeshuri ba-ofisiye bakuru baturuka mu bihugu 9 bya Afrika aribyo Kenya, Repubulika ya Centre Africa, Sudani, Sudani y'Amajyepfo, Namibia, Nigeria, Liberia na Somalia. Bakaba bari bamaze umwaka urenga mu masomo mu ishuri rya NPC bikaba biteganyijwe ko bazasoza aya masomo mu cyumweru gitaha.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere Deputy Inspector General in charge of Administration(DIGP/AP) Juvenal Marizamunda wayoboye uyu muhango w’isangira yashimiye abitabiriye aya masomo ahanitse  agenewe abapolisi bakuru kuba barabashije kwihangana mu gihe cy’umwaka wose  bakaba bageze ku musaruro.

Yagize ati “Uyu muhango wo kwiyakira wateguwe mu rwego rwo kuzirikana ku kwihangana mwagize muri iki gihe kingana n’umwaka wose mumaze muri aya masomo. Turashimira cyane bagenzi bacu baturutse mu bihugu by’abaturanyi, umurava ndetse no kudacika intege mwagaragaje byiyongera ku kuba muri kure y’imiryango yanyu, ni iby’agaciro gakomeye cyane.’’

Yongeye ho ko aya masomo agenewe abapolisi bakuru akurikiranye mu masomo ya kinyamwuga abibutsa inshingano zabo.

Yagize ati “Intego yacu nk’abapolisi ni uko nyuma ya byose tuba tugomba kumva ko dukora kinyamwuga kandi twizerwa mu kurinda abaturage bacu ndetse n’ibyabo. Tugomba guhora twiteguye mu gihe duhamagajwe mu kazi ako ariko kose tukagatunganya nk’uko abaturage bacu babyifuza ndetse n’igihugu cyacu.”

DIGP Marizamunda yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu agere ku ntego asabwa gutekereza kure mu buryo buhamye kandi akagirana imikoranaranire myinshi itandukanye. Kandi nk’abayobozi bitezweho guha impanuro no kugira inama abo bayobora.

Ati “Tugomba kumva intego yacu twe nk’abayobozi, tugomba kugira uruhare rugaragara mu kubaka ibihugu byacu; tugahorana buri gihe mu mutwe wacu ko amahoro n’umutekano ari umusingi ukomeye wo gukunda igihugu kandi bikaba n’impamvu yo kubaho kw’ibihugu byacu, bikanagira uruhare rukomeye mu musingi w’iterembere.”

Gahunda y’amasomo ahanitse y’imiyoborere agenerwa aba-ofisiye bakuru itanga impamyabushobozi  ihanitse y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.  Aya masomo akubiyemo kandi amasomo yo ku rwego ruhanitse y’imiyoborere, ubunyamwuga n’ubuyobozi.