Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurwanya indwara ya Maraliya, ku itariki 10 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma na Ngororero yigishije abasaga 2100 uburyo bwo kwirinda iyi ndwara.
Muri Ngoma higishijwe abasaga 500 batuye mu kagari ka Kibonde, mu murenge wa Sake, bakaba barahuguwe na Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba, naho muri Ngororero hakaba harigishijwe abasaga 1600 batuye mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Muhororo, bakaba bo barahawe ubumenyi ku kwirinda iyi ndwara na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani. Aba bombi bakaba bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri utu turere twombi.
IP Ndayisaba yabwiye abo mu kagari ka Kibonde ko hari abantu bamwe bareka kurara mu nzitiramubu, ahubwo bakazimanika mu madirishya bavuga ko zibuza imibu kwinjira mu nzu.
Yakomeje ababwira ko hari n’abandi bahitamo kuziyorosa mu gihe baryamye, bavuga ko imibu niza kubarya, inukirwa n’umuti uzitewemo, maze igahunga, ntibe ikibariye.
IP Ndayisaba yabasobanuriye ko ubwo atari bwo buryo bwo kwirinda no kurwanya Maraliya, ahubwo ko, inzitiramubu imanikwa neza hejuru y’igitanda, amasaha ya nimugoroba yagera, ikaramburwa kugeza ubwo ipfutse igitanda cyose ku buryo umuntu uyiryamyemo nta mubu ushobora kumurya.
Yababwiye kujya batema ibihuru biri hafi y’aho batuye ndetse no hafi y’izindi nyubako, no gusiba ibyobo bishobora kurekamo amazi ashobora kororokeramo imibu.
Uburyo IP Minani yabwiye abo mu kagari ka Mubuga bwo kurwanya ubu burwayi harimo gufuhera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu ndetse n’utundi dukoko dushobora kubatera uburwayi bunyuranye, kandi bagakurikiza inama z’abajyanama b’ubuzima.
Yababwiye ati:"Nta terambere rirambye rishobora kurangwa ahari uburwayi. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye gufata ingamba zo kubwirinda no kuburwanya."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo, Harerimana Adrien, yashimye Polisi y’u Rwanda kuri gahunda zayo zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage harimo n’iyi yo kurwanya Maraliya, maze asaba abo batuye mu kagari ka Mubuga gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero.
Mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abaturarwanda, Polisi y’u Rwanda itanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro byayo biri ku Kacyiru.
Ifite kandi ikigo giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe (Isange One Stop Center). Serivisi zigitangirwamo harimo kubasuzuma, kubavura, no kubagira inama bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibi byose bikaba bikorwa ku buntu.
Kugeza ubu, Isange One Stop Center ifite amashami 17 mu turere tw’Igihugu.
Polisi y’u Rwanda ifite kandi ibigo nderabuzima 12 mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba yarabyubatse mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.
Na none mu myaka itatu ishize, Polisi y’u Rwanda yahaye inzitiramubu imiryango 5000 ndetse irihira ubwishingizi bwo kwivuza imiryango 5000 itishoboye.
Kinyarwanda
English











