Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri barenga 800 kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rulindo na Kirehe, ku itariki 2 Nzeri 2015, yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 800 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo muri utu turere ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

 Abanyeshuri bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe ibi n’abo muri Ecole Baptiste Buberuka (EBB), riri mu kagari ka Rwamahwa, ko mu murenge wa Base, bakaba barageraga kuri 531.Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP), Sano Nkeramugaba.

 Abo mu karere ka Kirehe bageraga kuri 310 bahawe ubu butumwa n’abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rugarama ya kabiri ruherereye mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina. Bo babuhawe n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assisatnt Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana.

CIP Nkeramugaba yabwiye abanyeshuri bo muri EBB ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize kandi ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza".

Ibindi CIP Nkeramugaba yababwiye ni ukwirinda no kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

Yababwiye  kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.

AIP Harelimana we yabwiye abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Rugarama ya kabiri yagiranye inama nabo ati:"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye  rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".

Yabasobanuriye ko ibyaha bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, bityo  abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.

Aba banyeshuri b’ibi bigo by’amashuri yisumbuye byombi basabwe kuvugurura amatsinda yabo yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs) kugirango barwanye ibyaha aho biva bikagera haba mu mashuri yabo ndetse n'iwabo mu rugo.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rugarama ya kabiri, Iyamuremye Félix yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abanyeshuri abereye umuyobozi maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.

Yagize ati:"Izi nama, uretse kuba zizatuma turwanya no gukumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".

Umwe muri abo banyeshuri bahawe ubu butumwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubwubatsi muri EBB witwa Guillaume Ntegano yagize ati:"Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa  iby’icuruzwa ry’abantu, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uko nabyirinda no kubirwanya. Nindamuka mbonye umuntu uri kubinywa, kubicuruza cyangwa uri kubikwirakwiza nzahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego".

Yakomeje abwira bagenzi be ati :"Imbere hacu ni heza kandi imiryango yacu ndetse n’igihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu n’ibintu dushoboye kwirinda no  kurwanya".

Yagiriye inama urubyiruko n’abantu muri rusange  kwirinda kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi abasaba kujya  baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y'abakora ibyaha muri rusange.

Nyuma yo kwigisha aba banyeshuri bo muri EBB ububi bw’ibiyobyabwenge no kubakangurira kugira uruhare mu kubirwanya,hakurikiyeho igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge byafashwe mu kwezi gushize mu bice bitandukanye by’akarere ka Rulindo, ibyo akaba ari litiro 29 za Kanyanga n’amaduzeni 50 ya Blue Sky.