Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri ba G.S Gatore kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Kuwa gatanu taliki ya 29 Kamena 2018, mu kagari ka Nyamiryango, Umurenge wa Gatore, akarere ka Kirehe, abanyeshuri 800 bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu bo mu ishuri ry’isumbuye rya G.S Gatore bahawe ibiganiro na Polisi y’u Rwanda.

Ibi biganiro byibanze kubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.  Babihawe  na  Inspector of Police (IP) Gahigi Habimana ushinzwe  guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego n’abaturage mu karere ka Kirehe. Mu kiganiro yabahaye  yababwiye ko  ibiyobyabwenge  bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, abashishikariza gutanga amakuru ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge kandi bakirinda kunywa inzoga batarageza ku myaka y’ubukure.

Yagize ati” Mujye mwirinda  ibisindisha kuko bibangiriza ubuzima, muharanire  kuba intangarugero kuko umunyeshuri mwiza arangwa no kugira ikinyabupfura kandi agakurikira amasomo ye neza”.

IP Gahigi yabwiye aba banyeshuri ko bakomeza kujya bigisha bagenzi babo bo mu bindi bigo by’amashuri ndetse no mu ngo aho bataha babinyujije mu matsinda, babigisha kurwanya inda ziterwa abangavu, anabasaba ko bajya banakangurira ababyeyi kwigisha abana babo ingaruka zo gutwara inda utarageza ku myaka y’ubukure.  

Yakomeje ababwira ko mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, cyane cyane abigitsina gore bajya birinda umuntu uwo ariwe wese waza abashukisha impano zaba into cyangwa inini agamije kubashora mu busambanyi.

Aha yaragize ati” Iyo umuntu atewe inda akiri muto bimugiraho ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwandura indwara zidakira nka Sida,rimwe na rimwe hari abahasiga ubuzima, ejo hazaza hawe haba hangiritse harimo, kuva mu ishuri n’izindi nyinshi. Musabwe rero  kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza, ahubwo mukita ku masomo yanyu kugirango muzavemo abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere n’imiryango yanyu ndetse n’Igihugu muri rusange.”

IP Gahigi yanabaganirije kandi no ku icuruzwa ry’abantu aho yababwiye ko bagomba gushishoza no kugira amakenga y’umuntu uwo ariwe wese ubabwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko baba bababeshya iyo babatwaye bakabagezayo, babakoresha imirimo y’ingufu ivunanye abandi bakabashora mu busambanyi, bityo  bikabicira ubuzima bw’ejo hazaza.

Mu ijambo rye umuyobozi w’ikigo Twagirayezu Job yashimye Polisi y’u Rwanda ukuntu  idahwema kwigisha abanyeshuri no kubagira inama no gukumira ibyaha muri rusange,  bityo asaba abanyeshuri gukurikiza inama nziza bahawe.