Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yahuguye Imbanzirizakurinda ku kwicungira umutekano

Aho abagize itorero ry’ Imbanzirizakurinda rigizwe n’abarinzi ba Pariki bagera ku 120 bari mu mahugurwa yo gukunda igihugu ari kubera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yaboneyeho umwanya wo kubahugura ku kwicungira umutekano haba aho bakorera n’aho batuye barushaho gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa muri Pariki.

Umuyobozi ushinzwe uburezi no guhugura mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha muri Polisi y’u Rwanda Senior Superintendent of Police (SSP) Teddy Ruyenzi,yabasabye gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwa muri Pariki cyane cyane ibiyobyabwenge n'ibindi byaha bibishamikiyeho, anabasaba kurenga gucunga umutekano muri Pariki bashinzwe kurinda gusa, ahubwo bakanicungira umutekano aho batuye, bakanamenya ko n’abaturanyi babo bafite umutekano.

Akaba yagize ati:” Murasabwa kuba maso buri gihe kuko murangaye, Pariki yahinduka indiri y’abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, abafata abagore n’abakobwa ku ngufu , n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko bihungabanya umutekano w igihugu”.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Umuraza Landrada wari waturutse mu Itorero ry'igihugu,nawe akaba yabwiye abo barinzi ko bakwiye kuba maso kuko abanyabyaha bashobora gukoresha Pariki bashinzwe kurinda nk’ubwihisho nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye.

Umuraza yanashimiye Polisi y’u Rwanda kubera uruhare igira mu gukangurira abanyarwanda umuco w'ubutore bituma bagira uruhare mu kwirindira umutekano.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe umurenge wa Mpanga, kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga yataye muri yombi uwitwa Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 24, akekwaho ubushimusi aho akekwaho kuba umwe mu bishe imvubu.

Ingingo ya 417 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zirengerwa ziriho zicika, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).