Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yahuguye CPCs barenga 130 ku bijyanye n’inshingano zabo

 Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyabihu na Musanze, ku wa 16 Ugushyingo 2015, yahuguye abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) barenga 130 bo mu murenge wa Rurembo, w’akarere ka Nyabihu, n’abo mu wa Nyange, wo mu ka Musanze, ku bijyanye n’inshingano zabo .

 CPCs bo mu murenge wa Nyange bageraga kuri 80 bahuguwe na Inspector of Police (IP) Sauda Mujawamariya, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, akaba yarabahuguriye mu kagari ka Kivugiza.

 Abo mu wa Rurembo bageraga kuri 51 bahuguwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba na we ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, icyo gikorwa akaba yaragikoreye mu kagari ka Murambi.

 Bose uko barenga 130 bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ingaruka mbi zabyo,  haba ku wabinyoye, umuryango we, ndetse no ku bandi bantu kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko babakorera kubera byo.

 IP Mujawamariya yabwiye abo mu murenge wa Nyange ko ibiyobyabwenge, uretse kuba  kubikwirakwiza, kubinywa no kubicuruza, ubwabyo ari icyaha, biri mu bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu , no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukangurira abandi baturage  kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

 Yabasobanuriye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’umugabo arikorera umugore we cyangwa ikindi gitsina gore nk’uko ryakorwa n’umugore arikorera umugabo we cyagwa ikindi gitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kumukubita no kumukomeretsa , kumutuka, kumutota, kumuhoza ku nkeke, kumuvunisha, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

 Yababwiye ati:"Ingaruka zaryo ntizigera gusa ku warikorewe ahubwo zigera no kumuryango we, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko  kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze atanga amakuru y’abakoze bene biriya byaha cyangwa abategura kubikora."

 Yababwiye kandi kujya basobanurira abaturage ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’ubinywa kuko iyo bifashwe birangizwa, bityo amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa kandi ko imbata yabyo idakora ngo yiteze imbere.

 AIP Uwizera  yabwiye CPCs bo mu murenge wa Rurembo kujya bakangurira  abagabo b’aho batuye kwitabira umugoroba w’ababyeyi, bakabasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo gushakira umuti urambye ibibazo biri hagati y’abantu .

Yabasabye kuba inyangamugayo kandi bagakangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano birinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ababikoze cyangwa abategura kubikora.