Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'u Rwanda yahembye itsinda ry'abacuranzi muri Kamonyi

Ku italiki ya 25 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yashyikirije imyenda n'inkweto itsinda ry'abacuranzi ryitwa Iryamukuru ryo mu karere ka Kamonyi kubera umusanzu ukomeye wo gufasha no gutera inkunga gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwicungira umutekano biciye mu bihangano byabo.

Ni igikorwa cyayobowe na Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera, komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi no kugarura ituze mu baturage, mu izina rya Polisi y'u Rwanda, kikaba cyarabaye nyuma y'umuganda wari wahuje abaturage ba Kamonyi bagera ku 5000.

Imyenda ibiri n'inkweto byashyikirijwe iri tsinda ry'abacuranzi bikaba bifite agaciro k'amafaranga 400,000 y'u Rwanda.

Uyu mwambaro ukaba wari wasezeranijwe iri tsinda mu cyumweru cya Polisi cyabaye muri Kamena nk'ikimenyetso cyo kurishimira ku bufatanye na Polisi ryagaragaje mu kurwanya ibyaha biciye mu ndirimbo zaryo.

Itsinda ry'abacuranzi ryitwa Iryamukuru.

Nk'abandi bahanzi bahembewe gukoresha inganzo zabo mu kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha, Iryamukuru nabo bahimbye indirimbo nyinshi  zijyanye no kwirinda ibyaha no kwicungira umutekano, zigamagarira abanyarwanda kugira uruhare ku mutekano wabo, gufatanya n'inzego zishinzwe umutekano, gutangira amakuru ku gihe ku banyabyaha, kuba ijisho ry"umuturanyi n'ibindi..

CP Butera akaba yarashimye uruhare rw'abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, maze abagira inama gukomeza ubufatanye no gutanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n'amategeko cyane cyane abakoresha ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa, abahohotera abana n'ibindi nkabyo.

CP Butera yagize ati:"Nta gusubira inyuma, u Rwanda rwafashe inzira aho buri wese aharanira umutekano kandi akabaho mu ituze n'umutekano anakora neza ibikorwa bimuteza imbere."