Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yahembye abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha bo mu turere twa Nyamagabe na Kirehe

Ku itariki ya 28 Ukwakira 2015 mu karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo guhemba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha   cyane cyane binyuze mu gutangira amakuru ku gihe binyujijwe mu mivugo no mu ndirimbo.

Hakaba harahembwe DUSENGIMANA Paul uzwi ku zina rya “Paul w'I MUSHUBI” wahembwe moto TVS RD 142 I n'ibyangombwa byayo na RWASIBO Joseph wahawe ibihumbi 500000.

Ibi bihembo bakaba barabishyikirijwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ACP Damas GATARE wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  muri uwo muhango. Yari  hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe  NSHIMIYIMANA Jean Pierre. Hari kandi n’abapolisi bakorera muri aka karere, abakozi b’akarere ndetse n’abaturage. ACP Damas GATARE yashishikarije abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano, bakabigira umuco kuko ari inyungu ya buri wese,bakabikora batanga amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

 Naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe we yashimye Polisi y’u Rwanda ibikorwa byiza ikora harimo n’iki cyo guhemba abagira uruhare mu mutekano, akomeza asaba abaturage ko uwo muco mwiza wo gufatanya na Polisi kwicungira umutekano ugomba gukomeza.

Abaturage bari aho, kimwe na bagenzi babo bahembwe, biyemeje gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda cyane cyane bagira uruhare mu gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Igikorwa nk’iki kandi cyo guha ibihembo abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu  gukumira no kurwanya ibyaha, cyanabereye mu karere ka Kirehe tariki ya 29 Ukwakira 2015, Polisi y’u Rwanda ikaba yarahembye moto uwitwa Habyarimana Shabani kubera ubufatanye mu gutanga amakuru yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Kirehe mu gukumira ibyaha akomeza ashimira by’umwihariko uyu muturage kuba afasha mu gukumira ibyaha akomeza asaba n’abandi gukora nkawe bityo aka karere kagakomeza kurangwamo umutekano.

ACP Damas Gatare ushinzwe ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye n’inzego zinyuranye ndetse n’abaturage mu gukumira ibyaha yashimiye Habyarimana kuba afatanya na Polisi mu gukumira ibyaha hatangwa amakuru ku gihe y’abanyabyaha bityo nawe asaba abaturage bose ba Kirehe gukomeza kurushaho gufatanya na Polisi kugira ngo habeho gukumira ibyaha bityo bakomeze biteze imbere.