Polisi y’uRwanda yasobanuye iby’amashusho aherutse kugaragara kumbuga za interineti zinyuranye yerekanaga umugabo n’umugore bivugwa ko bafashwe basambana mu kwezi gushize mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Tarikiya 29 Mutarama 2015 mu ma saatanu z’ijoro polisi yubahirizaga amategeko ku kirego cyashyikirijwe polisi ya Nyarugenge na Jacob Mulindangabo waregaga umugore we icyaha cy’ubusambanyi giteganywa n’ingingo za 244 na 245 z’igitabo cy’amategeko ahana
Umuvugizi wa polisi y’uRwanda Chief Supt. Celestin Twahirwa yagize ati: “mu rwego rwo gushyira amategeko mu bikorwa, umwe mu bagize umuryango wayoboye polisi aho bivugwako icyaha cyakorerwaga, yafashe amashusho agenda akoresheje telefoni igendanwa yibwirako yegeranya ibimenyetso.”
Umuvugizi yakomeje avuga ko: “ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) ryatangiye iperereza kugirango hagaragazwe uburyo ikibazo cyakemuwemo, kugeza ubu bamwe mu ababigizemo uruhare barimo n’abagize uriya muryango ndetse n’umupolisi wari muri icyo gikorwa barabajijwe mu rwego rw’iperereza”.
Yasobanuye ko umwe mu bakomoka muri uriya muryango yemereye abakora iperereza ko yafashe ariya mashusho.
Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko: “mukubahiriza amategeko agenga imyitwarire y’abapolisi, umupolisi wese mu kazi ugize uburangare cyangwa se udakora akazi kinyamyuga, cyangwa se akagira indi myitwarire itari myiza ahabwa ibihano by’imyitwarire mibi, akaba ari muri uru rwego polisi yashyizeho umurongo utishyurwa 3511 utangwaho amakuru ku mupolisi witwaye nabi. Umupolisi utaritwaye neza muri iki gikorwa yarahanwe.”
Yahamagariye umuntu uwo ariwe wese kwirinda gusakaza cyangwa gufata amashusho nk’ariya ntaruhushya kuko binyuranije n’ibiteganywa n’ingingo ya 281, 286 ndetse na 539 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko polisi izakora ibishoboka kugirango ubutabera bwubahirizwe kandi akibutsa abantu bose ko bakwirinda gukwirakwiza ibihuha bidafite aho bishingiye ahubwo bakihutira gutangira amakuru kugihe kubirebana n’akarengane cyangwa ibyaha.
Kinyarwanda
English











