Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Rotary

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Mata2014  Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Rotary Club bifatanyije n’abasare bambutsa abagenzi mu kiyaga cya Kivu babakura cyangwa babajyana mu Rwanda cyangwa muri Repubulika  iharanira demokarasi ya Kongo.

Nyuma y’umuganda wahuje Polisi  y’u Rwanda n’abasare  bafasha abagenzi kujya cyangwa kuva mu Rwanda cyangwa muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ndetse n’abaturage wabereye mu karere ka Rubavu, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi  DIGP Stanley Nsabimana, yashimiye Rotary Club kuba yahaye amakote yabugenewe bifashisha ngo batarohama  mu mazi, avuga ko bizafasha mu kurinda abaturge.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP)Gilbert Gumira yashimiye Rotary Club kuba yatanze ayo makote yabugenewe avuga ko abayahawe bagomba kuyakoresha neza babungabunga umutekano w’abagenzi.

Uwari uhagarariye Rotary Club Birungi Paul, nawe yashimye imikoranire iri hagati y’umuryango wabo na Polisi y’u Rwanda, asaba abasare bahawe amakote yabugenewe kwita ku bagenzi batwara.

Uhagarariye abasare Gasasira Dieudonne, nawe yashimye Rotary Club na Polisi y’u Rwanda kubera inkunga babateye, avuga ko bizabafasha gukora akazi kabo neza.