Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yagaruye umwana w’umukobwa wari wajyanywe gucuruzwa

Kuri uyu munsi Polisi y’u Rwanda irishimira ko yarokoye umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, wari ujyanywe mu bucuruzi bw’abantu muri Zambiya mu kjwezi gushize acishijwe muri Uganda na Tanzaniya.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner Tony Kuramba, yatangaje ko kuva Polisi y’u Rwanda yamenya ko uyu mwana yajyanywe muri Zambiya, yakoranye na Polisi ya Zambiya, Uganda na Tanzaniya ndetse na Polisi mpuzamahanga(Interpol), bagafatanya kugarura uyu mwana mu muryango we.

ACP Kuramba akaba yagize ati:”Yagarutse mu rwamubyaye amahoro kandi ni muzima, turashimira imikoranire myiza ya Polisi zihuriye mu muryango uhuza abakuru ba Polisi bo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation) in the entire rescue process,”kuko badufashije ngo uyu mwana agaruke.

Yakomeje agira ati:”Biciye mu mikoranire ya za minisiteri zitandukanye, ikibazo kiganywe ubushishozi kugirango turokore ubuzima bw’umunyarwanda. Iki ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruha agaciro ubuzima bw’abanyagihugu”.

ACP Kuramba yanavuze ko umuryango nyarwanda ufite uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ocuruzwa ry’abantu, buri wese yihutira gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, umwana wari wajyanywe yashimishijwe no kugaruka mu gihugu cye, n’uko yakiriwe n’umuryango we, aho yavuze ko uwamujyanye bahuriye mu modoka, bakaganira akamwizeza imirimo myiza muri Zambiya, bagahana nimero za Telefone zo kujya bavuganiraho.

Uyu mwana yagize ati:”Bitangira, yanyemereye kuzanyishurira buri kintu cyose, ampa n’umurongo (Sim Card)mushya tuzajya tuvuganaho, anambwira ko ntagira umuntu wo mu muryango nabwira gahunda”.

Uyu mwana yakomeje avuga ko yajyanywe muri Uganda, Tanzaniya yagera ku mupaka wa Zmbiya wa muntu akamubwira ko nta kazi yashakaga kumuha ahubwo yagirango bazabane nk’umugabo n’umugore, nyuma akabona ubundi buryo avugana n’umuryango we, nawo ukabimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati:” Ndashimira Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda kuba ngarutse, kuko maze kumubwira ko ntiteguye gushing urugo yanteye ubwoba ambwira ko ngomba kumwishyura amafaranga yantanzeho, nkaza kurokorwa na Polisi mpuzamahanga”.

ACP Kuramba yavuze ko uwakoze ibi yahise atoroka akaba agishakishwa na Polisi mpuzamahanga.