Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yaganirije abaturage ba Gatsata ku mutekano muri iki cyumweru twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2014, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare ari kumwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gatsata,aho bari mu ijoro ryo kwibuka.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare
yabwiye abari aho kwibuka biyubaka, anababwira ko nabo umutekano ubareba.

Kuri iyi ngingo, ACP Gatare yasobanuriye abaturange uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, akaba yanatanze ingero z’abantu bamaze gufatirwa muri iki cyaha muri iki cyumweru twibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yanabasabye kwirinda abagoreka amateka y’igihugu. Yakomeje abasobanurira uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, abasaba gufasha Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha, batangaira  amakuru ku gihe.

Yakomeje ababwira ko umuvuduko w’iterambere  u Rwanda ruriho ari nako ibyaha byiyongera, cyane ibyikoranabuhanga n’ibyaha ndengamipaka.

Yagarutse kandi ku bubi bwa ruswa, ababwira ko ruswa ari mbi, kandi ko muri Polisi hashyizweho ingamba zo kuyikumira no kuyirwanya, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita, yabwiye abaturage bari bitabiriye ibiganiro ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994  atari impanuka,ko ahubwo yateguwe na Leta yariho icyo gihe,  ikigishwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa n’ubwo butegetsi bwariho. Yabasabye ko bagomba gukomeza kwicungira umutekano, abasobanurira uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubaka igihugu mu nzego zitandukanye cyane cyane mu buvuzi, uburezi,no mu bikorwa by’umuganda. Yababwiye ko igihugu gifite umutekano , ko kirinzwe ingabo z’u Rwanda ziri maso kandi zasaguriye n’amahanga, aho ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro hirya no hino ku isi.