Ku munsi wa 3 w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomereje mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena Polisi y’u Rwanda yagabiye inka 2 abaturage 2 batcitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye. Iki gikorwa cyo kugabira inka abaturage kikaba kiri muri gahunda ya Leta yo kurwanya ubukene.
Abagabiwe inka bakaba ari Mukamugema Anonciatta na Rusigariye Eric.
Muri uwo muhango Polisi y’u Rwanda ikaba yanahaye moto umuhanzi witwa Ndagijimana Juvenalnkubera ko yahimbye indirimbo zikangurira abaturage gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha, inatanga amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 500 inahemba abaturage bagaragaje ibihangano byiza bivuga ibigwi bya Polisi y’u Rwanda.
Abahembwe ni itorero uruhongore rwahimbye imbyino na Mukamusoni Judith wahimbye umuvugo.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba yari Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yashimye abaturage abaturage b’intara y’amajyaruguru kubera ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no kubumbatira umutekano.
Minisitiri Fazil yakomeje asaba abanyamusanze kwitabira gahunda za Leta zirimo gahunda ya gir’inka, kwitabira ubwisungane mu kwivuza no kurwanya ababashora mu bikorwa bibi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, nawe yashimiye abanyamusanze kubera ubufatanye bwabo na Polisi mu kubumbatira umutekano.
Akaba yavuze ko ubwo bufatanye bwatumye hari bamwe bakekwagaho guhungabanya umutekano batawe muri yombi.
IGP Emmanuel K. Gasana akaba yagize ati:” Muharanire ko nta kintu nta n’umuntu wabasubiza inyuma kandi mutere intambwe igana imbere muharanira kwiteza imbere”.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ubufasha idahwema gutera abaturage b’intara ayobora, cyane cyane mu kurwanya ubukene, anasaba abagabiwe n’abahawe ubundi bufasha kuzakoresha ubufasha bahawe mu bikorwa byo kwiteza imbere bo n’imiryango yabo.
Kinyarwanda
English











