Ku itariki 8 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabo mu bice bitandukanye by’uturere twa Nyabihu, Burera na Kamonyi maze ifata ibiyobyabwenge bitandukanye n’inzoga zitemewe mu Rwanda.
Mu karere ka Nyabihu, umukwabo wakozwe mu kagari ka Rurengeri, ko mu murenge wa Mukamira, ukaba warafatiwemo abantu batanu bari bafite amaduzeni 131 ya Blue Sky , abo akaba ari: Mushimiyimana Louise ufite imyaka 40, Bamporineza Louis ufite imyaka 21,,Habumugisha Alphonse w’imyaka 32, Busogi Tete uri mu kigero cy’imyaka 21, na Nsengiyumva Agustin uri mu kigero cy’imyaka 27.
Uwo mu ka Burera, wakozwe mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama, ukaba warafatiwemo maduzeni 28 ya Blue Sky na litiro 11 za Kanyanga, abari babitwaye bakaba barabikubise hasi bariruka bakibona Polisi y’u Rwanda.
Umukwabo wo mu karere ka Kamonyi wakozwe mu kagari ka Nyingo, ko mu murenge wa Gacurabwenge, ukaba wo warafatiwemo umugore uri mu kigero cy’imyaka 48 witwa Mukamugema Libere afite bule 600 z’urumogi.
Abafatanywe ibi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zo muri utu turere bafatiwemo ndetse n’ibyo bafatanywe akaba ariho bibitse mu gihe iperereza rikomeje, izo sitasiyo akaba ari: Mukamira (Nyabihu), Gahunga (Burera),na Runda (Kamonyi).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobald Kanamugire yagize ati:"Urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biyobya ubwenge bw'uwabinyoye nk’uko bivugitse.Uretse kuba bigira ingaruka mbi ku buzima bwe, bituma kandi akora cyangwa agira uruhare mu gukora ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina".
Yagize kandi ati: "Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birasenywa. Izindi ngaruka zabyo zirimo ko ubifatiwemo afungwa, rimwe na rimwe agacibwa n’amande, ibyo bikaba bituma asigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu muri rusange kuko aba yitabwaho adakora".
IP Kanamugire yakomeje agira ati:"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene we ku giti cye n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo n’irya rubanda muri rusange, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y'ababikora."
Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Ingingo ya 594 yo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











