Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafatiye abantu barindwi mu mikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Karongi na Huye, yafashe abagabo 7 bakekwaho gukora no gukoresha inzoga z’inkorano ndetse no gucuruza urumogi. Bafatiwe mu mikwabu yakozwe mu mpera z’icyumweru gishize.  Batandatu bafatiwe mu murenge wa Bwishyura mu tugari twa Nyarusazi na Gasura bakaba barafatanywe litiro 480 z’inzoga z’inkorano bakunze kwita ibikwangari n’ibikoresho byifashishwa mu kuzikora birimo imisemburo itandukanye; mu gihe mu karere ka Huye ho hafatiwe uwitwa Ndagijimana Dieudonne, we  akaba yarafatanywe udupfunyika tw’urumogi 510.

Ubwo yagezaga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku baturage bari bitabiriye kumena izo nzoga z’inkorano ahabugenewe mu murenge wa bwishyura mu kagari ka Gasura, 

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi Senior Superintendent of Police (SSP) Edmond Kalisa, yababwiye ko byangiza ubuzima bw’umuntu ubinywa ku giti cye ndetse n’igihugu kikahahombera kuko nta murimo w’iterambere yitabira.

SSP Kalisa yakomeje avuga ko ibiyobyabyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye. Yagize ati:” iyo abaturage bishoye mu biyobyabwenge bisanga bakoze ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubujura n’ibindi. Ubuzima bwabo burahazaharira kuko nta mbaraga baba bafite zo gukora ngo biteze imbere. Nta bwenge baba bafite ku buryo bahora iteka mu makimbirane adashira mu miryango yabo”. SSP Kalisa yakomeje agira ati:” Icyo tubasaba rero ni ukubyirinda mukubahiriza inama tubagira bityo mukiteza imbere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura Habyarimana Teresi nawe aganira n’abaturage yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko uretse no kubangiriza ubuzima bibatwara n’amafaranga menshi. Yabasabye gukurikiza inama nziza bagiriwe na Polisi y’u Rwanda ndetse bakajya bayiha amakuru y’abo bakeka babikora, babinywa  cyangwa babicuruza.

Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u

Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).