Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe mudasobwa zigendanwa 3 zizwi nka “Lap tops” zari zaribwe muri Nyakanga uyu mwaka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Izi mudasobwa Polisi ikaba yarazifashe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo, izifatira mu murenge wa Remera aho Hategekimana Eric w’imyaka 19 ukekwaho kuziba yari yazigurishije, ubu zikaba zarasubijwe ba nyirazo.
Abajijwe uko yazibaga, Hategekimana yavuze ko yacungaga abantu badahari, akinjira mu nzu akaziba, uko ari 3 akaba yarazigurishije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo inani na bitandatu (86,000Frw).
Yavuze ko yemera icyaha kandi agisabira imbabazi, aboneraho umwanya wo kubwira urubyiruko rugenzi rwe n’abandi bose muri rusange kwirinda ubujura, ahubwo bagashaka ibindi bakora bibateza imbere.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi yasabye abantu bose n’urubyiruko by’umwihariko kwitabira imirimo bakirinda ubunebwe n’ubuzererezi kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa bibi,
Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kutagura ibikoresho bazi neza ko ari ibyibano, ahubwo bakihutira gushyikiriza Polisi ababagurishaho ibyo bikoresho.
Hategekimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.
Kinyarwanda
English











