Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe inka 37 zari zibwe muri Tanzania

Ku ya 17 Gashyantare, ahagana saa munani z’ijoro, Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yafashe inka mirongo itatu n’indwi bikekwa ko zari zibwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko zafatiwe mu kagari ka Saruhembe ko mu murenge wa Mahama, zikimara kwambutswa umugezi w’Akagera zicishijwe mu ishyamba rya Cyiminsi, mu ntara ya Karagwe, ku ruhande rwa Tanzaniya.

Yavuze ko abari bazishoreye bahise biruka bakimara guhagarikwa kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo batabwe muri yombi.

IP Kayigi yavuze ko ubu izo nka zirindiwe mu rwuri rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ruri mu karere ka Kirehe mu gihe gahunda z’indi zikomeje, harimo kugenzura niba zidafite uburwayi nk’uburenge.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izo nka zifatwa kandi akangurira abandi kwigana uru rugero rwiza batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati,"Gutanga amakuru ku gihe biri mu bintu by’ibanze bituma dutahura, dukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka kandi tuzakomeza kubishimangira".

Yakanguriye abaturage kwirinda gukora no kugira uruhare urwo arirwo rwose mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku babikora.

Yasobanuye ko barimo gukorana n'ubuyobozi bwa Tanzaniya kumenya nogusubiza izo nka banyurazo.