Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zibwe

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe imodoka ebyiri zibwe muri Kigali mu minsi ishize.

Izo modoka  zirimo iyo mu bwoko bwa Carina ifite nomero ziyiranga RAB 479K ya Ronald Ngabo n'indi  ifite nomero ziyiranga RAC 387Q y’uwitwa Aaron Ndenga, zikaba  zarafatiwe  ahantu hatandukanye ku itariki 1 Kanama mu kagari ka Mumena, ho mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Ifite nomero RAB 479K yibwe ku itariki 27 Nyakanga ivanywe aho nyirayo yari yayisize ku Gisimenti, ho mu karere ka Gasabo, naho iya kabiri yibiwe i Gikondo   ku itariki 7 Nyakanga, aha hakaba ari mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko umwe mu bacyekwa kwiba ifite nomero RAB 479K witwa Christian Mugisha   yafashwe.

Yavuze ati:”Nyuma y’aho tumenyeye ubu bujura uko ari 2, tubifashijwemo n’abaturage ba Nyamirambo baduhaga amakuru,  Polisi yatangiye iperereza , nibwo kuwa mbere nimugoroba twamenye aho izo modoka zari ziherereye, tuhageze dusanga umwe mubakekwaho kwiba imwe muri zo witwa  Mugisha arimo kuyivanamo ibyuma, duhita tumufata.”

Mu gihe iperereza rikomeje, uyu mugisha abaye afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bikaba bigaragara ko yashakaga kugurisha ibyuma byayo.

Indi modoka nayo yaje kuboneka nyuma gato, nayo  yavanywemo ibyuma.

ACP Twahirwa yongeye aravuga ati:”Ubujura bw’imodoka ntibusanzwe mu Rwanda, ariko n’igihe bubaye, buri gihe turazifata tugafata n’abakekwaho ubwo bujura.”

Yakomeje avuga ko guhita utanga no guhanahana amakuru aricyo kintu cy’ingenzi gituma ibyibwe bifatwa ndetse n’ababigizemo uruhare.

Yaboneyeho umwnya wo gusaba abaturage kwirinda kugura ibikoresho by’ibyibano ndetse no kugurira ku masoko atemewe kugirango ababigura batazajya bafatwa nk’abajura cyangwa ibyitso byabo.