Kuri uyu wa kane , Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu mu turere twa Rulindo na Nyamagabe maze ifata abantu bafite ibiyobyabwenge bitandukanye.
Muri iyo mikwabu, hafatiwemo uwitwa Bamurange Alphonsine w’imyaka 45 wafatiwe mu kagari ka Uwindekezi, umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Gasaka, nyuma yo gufatanwa ibiro 20 by’urumogi iwe mu rugo.
Na none kandi mu karere ka Rulindo, umurenge wa Base, ishami rya Polisi ihakorera, ku makuru yahawe n’abaturage, mu rukerera rwo ku italiki ya 31 Werurwe, ku muhanda Musanze Kigali, yashyizeho bariyeri yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Dyna 300 RAB 408 U, yavaga Burera yerekeza I Kigali ikaba yari irimo imifuka itandatu irimo amapaki 300 ya cheif Waragi, inzoga itemewe mu Rwanda.
Ababifatanywe ni Uwizeyimana Agnes w’imyaka 37, Hakorimana Emmanuel w’imyaka 36 na Ngoga J. Dieu w’imyaka 22, bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Andre Hakizimana arasaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ inzoga zitemewe cyangwa z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yakomeje avuga ko, urumogi n’izi nzoga z’itemewe n’amategeko aribyo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango bityo asaba abaturage kureka kubikoresha no gukora ubucuruzi bwabyo, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.
CIP Hakizimana araburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe muri rusange ko, nta mwanya bafite mu Rwanda kuko Polisi itazabaha amahwemo kandi abaturage bamaze gusobanukirwa ari benshi, ububi by’ibiyobyabwenge n’ubw’ikibi muri rusange.
Asaba kandi abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora,ubucuruzi bw’inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











