Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe

Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu ku itariki 28 Kamena uyu mwaka mu duce dutandukanye  two mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, maze ifata ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.

Iyo mikwabu yafatiwemo bule 40 z’urumongi, litiro 200 za Kanyanga, na litiro 901 z’inzoga z’inkorano zitemewe, ndetse n’ibintu byifashishwaga mu guteka iyo kanyanga no gukora izo nzoga zitemewe.

Ruriya rumogi rwafatiwe  mu kagari ka Nyundo, umurenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu, mu nzu za Niyomugabo Claude, ufite imyaka 18, Rukundo Fils,uri mu kigero cy’imyaka 22, na Ndaturaniwe, alias Ngabo, uri mu kigero cy’imyaka 30.

Ziriya nzoga z’inkorano zitemewe ndetse n’ibyifashishwaga mu kuzikora byafatiwe mu ngo eshatu zo mu kagari ka Mubuga, umurenge Nyabirasi, mu karere ka Rutsiro, zikaba zarahise zangizwa zikimara gufatwa.

Rukundo Jean D’Amour, uri mu kigero cy’imyaka 33, utuye mu kagari ka Kabarondo, mu murenge wa Bwiza, mu karere ka Ngororero, niwe wafatanywe ziriya litiro 200 za Kanyanga, akaba yarafatanywe kandi ibikoresho yifashishaga mu kuyiteka birimo ingunguru n’insheke.

Abafatanywe ruriya rumogi na Kanyanga bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda za Jomba, yo mu karere ka Nyabihu,n’iya Bwiza , yo ka Ngororero, aha akaba ari naho  ibyafashwe bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba,Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu, yakanguriye abaturage kutanywa, kudatunda no kudacuruza inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera, akaba yarabasobanuriye ko uretse kuba ari icyaha, biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yababwiye kandi ko bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye ndetse n’amakimbirane mu ngo.

SP Hitayezu yagize ati:"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa,iyo mikorere ikaba iteza ubukene mu muryango".

Yongeyeho  ko biri mu bishora urubyiruko mu ngeso mbi nk’ubusambanyi,  bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa,kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.