Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe mu mikwabu itandukanye

Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu ku itariki 17 Nyakanga uyu mwaka mu duce dutandukanye  two mu turere twa Huye, Kicukiro na Gicumbi, maze ifata ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.

Iyo mikwabu yafatiwemo litiro 3385 z’inzoga z’inkorano zitemewe,  ibyifashishwaga mu gukora izo nzoga , amacupa 23 y’inzoga itemewe yitwa Eagle n’amakarito 273 ya Chief Waragi.

Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Cyumba, mu kagari ka Rwankonjo, hafatiwe imodoka Toyota Hiace RAC 916 L, yari itwawe na Bizimana Gaspard w’imyaka 33, yari ipakiye amacupa 23 y’inzoga ya Eagle n’amakarito 273 ya Chief Waragi.

Litiro 2785 z’inzoga y’inkorano itemewe ndetse n’ibyifashishwaga mu kuyikora byafatiwe mu kagari ka Rango B, mu murenge wa Tumba, mu karere ka Huye, mu gitondo cy’ejo hashize, zifatanwa abitwa Ukobukeye Philippe w’imyaka 49, Mukandebe Charlotte w’imyaka 35.

Muri icyo gitondo kandi, Mahoro Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 43 na Uwibereyeho Jeanne batuye mu kagari ka Buhimba, mu murenge wa Rusatira, mu karere ka Huye, bo bafatanywe litiro 600 z’inzoga y’inkorano itemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo , Chief inspector of Police (CIP), André Hakizimana  yavuze ko uwo ari umusaruro w’imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage kuko ibyafashwe byose byavuye ku makuru Polisi yahawe nabo.

CIP Hakizimana yagize ati:"Buri muturarwanda akwiye kumenya ko ingaruka z’ibiyobyabwenge ari mbi cyane akabirwanya yivuye inyuma. Nta n’umwe ukwiye kwifatanya n’inkozi z’ibibi cyangwa se ngo azikingire ikibaba, ahubwo mukwiye gukomeza gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze kugira ngo abo bose babyishoramo bamenyekane, biranduke burundu.”

CIP Hakizimana yibukije Iteka rya Minisitiri w’ubuzima  nº20/35 ryo kuwa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk‟ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, abasaba kubyirinda kuko bihindura imitekerereze y’uwabinyoye bikanatuma ntacyo yimarira ku giti cye n’igihugu muri rusange.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).