Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho bitandukanye-ababyibwe barasabwa kujya kureba niba harimo ibyabo

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali bibwe ibikoresho byabo bitandukanye,  kujya ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera mu karere ka Gasabo kureba ko ibikoresho byabo byaba biri mu byo Polisi imaze iminsi ifashe. Abifuza kubisura bagana sitasiyo ya polisi ku Kimironko guhera kuwa mbere kugeza kuwa kane taliki ya 19 mutarama 2017 mu masaha y' akazi. 

Byibuze ubwoko 47 bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byafatiwe mu mikwabu itandukanye ya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Hafashwe  televiziyo 106, harimo 65 nini ; mudasobwa 87, telefone zigezweho 129 n’ibikoresho byo mu rugo 139 bitandukanye.

Mu bindi byafashwe birimo za ipads, ibyuma bifotora, ibyuma by’umuziki n’ibindi.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko ibi bikoresho byose byafashwe kugeza ubu bibitswe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali; ku buryo uwibwe ibikoresho bye yajyayo kureba ko byaba biri mu byafashwe.

Yagize ati:” turasaba ababuze ibikoresho byabo kuzana ibyangombwa bigaragaza ko ibyo bikoresho ari ibyabo. Kuza utagaragaza ibyangombwa byemeza ko igikoresho runaka ari icyawe ntitwabyemera, ugomba kwitwaza ibimenyetso”.

Abaturage kandi banahamagara no kuri nimero ya terefone 0788311829, bagahabwa ibindi bisobanuro.

Yakomeje asaba abaturage kujya bagura ibikoresho mu nzira zemewe n’amategeko ndetse bakabika inyemezabuguzi n’ibindi bigaragaza ko baguze ibyo bikoresho; ndetse mu gihe bagize ibyago byo kwibwa bagahita babimenyesha Polisi kugira ngo habeho gukurikirana hakiri kare.

CSP Nkuranga yagize ati:” abaturage bakwiye kumenya ko kugura ibikoresho ahantu hatabugenewe cyangwa se hatazwi n’inzego zibishinzwe bigira ingaruka mbi. Muri zo ni ukugura ibikoresho by’ibijurano, ku buryo ubiguze nawe afatwa nk’ umufatanyacyaha; ibi bigashyira ubiguze mu bibazo kuko adashobora kwerekana ko ibikoresho byafashwe ari ibye koko”.