Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu bakurikiranyweho guha abana inzoga

Kuri uyu wa kane taliki ya mbere Kanama 2013, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yataye muri yombi abantu batatu bakurikiranyweho  igikorwa cyo guha abana ibisindisha.

Ni nyuma y’aho umubyeyi  utuye i Nyarutarama atangiye ikirego, kuri uyu wa kabiri, ko umwana we  yiriwe ahantu atazi  maze akaza gutaha bwije kandi yanasinze, yakurikirana agasanga yayi yanywereye mu kabari kitwa “ LE POETE” kari hirya gato ya MTN Nyarutarama.

Nyuma y’igenzura ryakozwe na Polisi , ako kabari basanze gakorerwamo icyo gikorwa cyo guha abana ibisindisha  maze hafatwa  nyirako witwa Gashagaza Eugene, umukobwa ugakoramo witwa Uwamariya Agnes hamwe n’umusore witwa Kwitonda Jean Pierre w’imyaka 24 y’amavuko, uyu Polisi ubwo yahagenzuraga ku mugoroba wo kuwa kane, bamusanganye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 bariho basangira inzoga  nta n’ibibaranga bafite, ubu bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Kuri iki gikorwa , Senior Superintendent  Urbain Mwiseneza , umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko guha abana ibisindisha ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ubu ari ikibazo kigomba guhagurukirwa mu maguru mashya kuko kibangamiye urubyiruko kandi igihugu arirwo gitezeho ejo heza.

Yagize ati:”tutagize icyo tubikoraho ngo abantu batangire kubihanirwa twaba twica amategeko kandi  igihugu cyazagira urubyiruko rwokamwe n’ubusinzi  bityo rukazaba urwo kugiteza ibibazo aho kubigikuramo.”

Yaboneyeho kuvuga ko mu mujyi wa Kigali hamaze gufungwa inzu 7 zikorerwamo ubukwe(maisons de passage) maze mu gihe ziba zidakora ako kazi zigakoreshwa mu bikorwa by’ ubusambanyi  : muri Gasabo hamaze gufungwa 6 n’indi imwe mu karere ka Kicukiro.

Guha abana ibisindisha ni icyaha gihanwa n’ingingo  ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuka ko Umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ni nabyo bihano bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.