Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo 2 bakekwaho gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Kuri uyu wa gatatu abagabo 2 bafatiwe  mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga zitemewe n’amategeko.

Xavier Munyaneza, yafatiwe mu murenge wa Ruhuha afatanwa impushya 3 ari muri gahunda yo kuzitanga.  

Polisi  ikaba kandi yamufatanye amafoto magufi yari gukoresha muri icyo gikorwa cyo gutanga izo mpushya z’impimbano muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano w’ibinyabiziga  mu muhanda Superintendent Jean Marie Ndushabandi, yavuzeko gutahura umuntu uwo ariwe wese wigana cyangwa ukora impushya zo gutwara ibinyabiza kandi ko ibihano bimuteganyirijwe.

Yagize ati “Hari abantu bamwe babonera indonke mu bumenyi buke bw’abaturage bakababeshya ko babaha impushya zo gutwara ibinyabiziga bakabaha amafaranga yabo nyuma bakazatahurwako izompushya zitemewe ari impimbano maze bigateza igihombo abaturage.”

Yavuze ko nta muntu numwe wemerewe gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga,cyangwa uruhushya rutangwa n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitanyuze muri gahunda iboneye yemewe n’amategeko.

Avugako uzafatwa we se azabihanirwa n’amategeko.