Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge babiri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze umugabo w’imyaka 45 nyuma yo gufatanwa ikiyobyabwenge cy’urumogi ibiro 13, n’amakarito atandukanye y’inzoga zitemewe.

Uwafashwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kanama akaba asanzwe ari umushoferi w’imodoka ya sosiyeti itwara abagenzi ifite icyapa kiyiranga RAD 210 H. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP)Theobald Kanamugire yavuze ko uwafashwe yitwa Munyakazi Issa, yafashwe tariki 3 gashyantare, yari atwaye icyo kiyobyabwenge cy’urumogi  n’inzoga zitemewe yerekekeza i Kigali.

Yasabye abafite sosiyeti zitwara abagenzi kujya bitonda bakamenya neza imyitwarire y’abashoferi bakoresha bakirinda kuba  bakora amakosa atandukanye. Ubu iperereza rirakomeje.

No mu karere ka Gicumbi, tariki ya 2 Gashyantare hafatiwe uwitwa Kabuye Henry w’imyaka 35 akaba yarafatanywe ikiyobyabwenge cyitwa mayirungi. Iki kiyobyabwenge nacyo kikaba kigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Yafashwe nyuma yo kuva mu modoka akiruka atwaye iki kiyobyabwenge. Kugira ngo bose bafatwe byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.

CIP Kanamugire yagize ati:” turashima uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha aho bakomeje kuduha amakuru atuma dufata abanyabyaha”. Yasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye kugira ngo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike  burundu kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage n’iterambere ry’igihugu.